Tennis: TRCF yeteguriye Abanyeshuri bari mu Biruhuko Irushanwa ‘Summer Holidays Competition’

Tennis Rwanda Children’s Foundation, Umuryango udaharanira inyungu wita ku iterambere no kuzamura umukino wa Tennis mu bakiri bato by’umwihariko mu kiciro cy’abagore, wateguye irushanwa wise ‘Summer Holidays Competition’.

Iri rushanwa rizatangira tariki ya 15 Kanama 2023, risozwe tariki 20 Kanama 2023.

Rizitabirwa n’amakipe yose yo mu Mujyi wa Kigali ndetse na Site zose za TRCF.

Nyuma y’uko rikinwe ku nshuro ya mbere mu Kuboza k’Umwaka ushize hagati ya tariki ya 16 kugeza ku ya 24, kuri iyi nshuro ya kabiri rizakorwa ku bufatanye bwa Mchezo Games na Rwanda Stock Exchange.

Amakipe agizwe na; Cercle Sportif, Kanombe Club, Ecology Club, Nyarutarama Tennis Club, TRCF Busanza, TRCF Bugesera, TRCF Vision City na TRCF Mahama Refugee Camp azaba yesurana ku bibuga bya Cercle Sportif de Kigali mu Rugunga.

Ku nshuro ya mbere, ryegukanywe na Habiyambere Carvin mu kiciro cy’abatarengeje imyaka 14, mu gihe mu bangavu batarengeje imyaka 12 n’abahungu batarengeje iyo myaka ryegukanywe na Kiki na Jedekia Niyibizi bombi babarizwa muri TRCF.

Umuyobozi wa TRCF, Umulisa Joselyne, avuga ko iri rushanwa rigamije guteza imbere impano z’abakiri bato muri uyu mukino, by’umwihariko kureba urwego abana babarizwa muri Site za TRCF bagezeho.

Ibyo twamenya kuri TRCF

Tennis Rwanda Children’s Foundation, Umuryango udaharanira inyungu wita ku iterambere no kuzamura umukino wa Tennis mu bakiri bato by’umwihariko mu kiciro cy’abagore

Abana bagana Tennis Rwanda Children’s Foundation, baba bari hagati y’imyaka 10 na 13, ku rugero rya 70% baba ari abakobwa mu gihe 30% ari abahungu.

Impamvu uyu mubare utangana, Umulisa avuga ko yagenzuye ibijyanye n’uyu mukino imbere mu gihugu agasanga harimo intera itari ntoya hagati y’ibi byiciro byombi, bityo yiyemeza guteza imbere iki kiciro, by’umwihariko nk’imwe mu ntego nyamukuru ya Guverinoma y’u Rwanda, yo gufasha umwana w’Umukobwa kwisanga muri buri kiciro cy’ubuzima bw’Igihugu.

Nyuma yo gutangiza uyu muryango mu Mujyi wa Kigali mu mwaka ushize w’i 2022, muri uyu mwaka, ibikorwa bya Tennis Rwanda Children’s Foundation bizibanda mu Ntara y’Uburasirazuba b’umwihariko mu Turere twa Bugesera, Ngoma na Kirehe mu Nkambi y’Impunzi ya Mahama ku ikubitiro, nyuma byerekeza mu Ntara y’Amajyaruguru, Uburengerezuba n’Amajyepho.

Kuri ubu, umuryango Tennis Rwanda Children’s Foundation umaze hafi umwaka n’igice utangiye ibikorwa byawo mu Rwanda, ukaba ufite abana basaga 500 ukorana nawo mu kubafasha kuzamura impano zabo muri Tennis.

Calvin Habiyambere yegukanye iri rushanwa ku nshuro ya mbere

 

Umulisa Joselyne avuga ko TRCF igamije kuzamura impano z’abakiri bato mu mukino wa Tennis by’umwihariko mu kiciro cy’abari n’abategarugori.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *