Tanzaniya: Diamond Platnumz yateguje kwibaruka muri uyu Mwaka

Umuhanzi w’icyamamare mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba Nasibu Abdul Juma Issack uzwi ku mazina ya Diamond Platnumz, yatangaje ko agiye kwibaruka umwana wa 6, uzasanga abandi 5 yabyaye ku bagore 4 batandukanye.

Diamond Platnumz w’imyaka 33 kuri ubu, yaherukaga kwibaruka umwana muri 2019 wiswe Naseeb Junior yabyaranye na Tanasha Donna Oketch akaba umunyamideli n’umuhanzikazi wo muri Kenya.

Mu butumwa uyu muhanzi yasangije abamukurikira ku rubuga rwa Instagram, yanditse agira ati “Uyu ni umwaka ni igihe gikwiye cyo kongeraho undi mwana. Amen Inshallah.”

Kugeza ubu Abagore bazwi babyaranye na Diamond bazwi barimo Hamisa Mobetto, Tanasha Donna, Zari Hassan (bafitanye abana babiri). Undi wiyongera kuri aba ni umugore utuye i Mwanza muri Tanzania atigeze atangaza imyirondoro ye kuko yari yubatse urugo kugirango atazamusenyera.

Kugeza ubu, ntiharamenyakana umukunzi mushya wa Diamond Platnumz yaba agiye kubyarana nawe.

Diamond Platnumz afitanye abana 2 ba Zari wiyita Lady Boss

 

Yabyaranye kandi Umwana n’Umunyakenyakazi Tanasha 

 

Hamisa Mobetto nawe ni umwe mu bagore babyaranye na Diamond.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *