Taekwondo: Ikipe y’Igihugu yitabiriye Shampiyona y’Afurika

Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, yitabiriye Shampiyona y’Afurika ya Kyorugi cyangwa se kurwana, mu gihugu ya Côte d’Ivoire.

Iyi kipe igizwe n’abakinnyi bane n’abatoza babiri, yahagurutse ku Kibuga cy’Indege cya Kigali i Kanombe mu rukerera rwo kuri uyu wa Kane yerekeza i Abidjan.

Abakinnyi bajyanye n’iyi kipe bagizwe na; KAYITARE Benoît “Benon” uzaba uyoboye abandi. Uyu akazakina mu bari munsi y’Ibiro 58 Kg.

Hari kandi, MUNYAKAZI Vincent (-68 Kg), UMURERWA Nadege (-67 Kg) na NDACYAYISENGA Aline (-57Kg).

Bazatozwa na Master JI-MAN JEONG nk’Umutoza mukuru, uzaba wungirijwe na Master NTAWANGUNDI Eugene.

Biteganyijwe ko izaseruka kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 04 no ku Cyumweru tariki ya 05 Ugushyingo 2023.

Mbere yo gufata rutemikirere, Umuyobozi Mukuru ushinzwe iterambere rya Siporo muri Minisiteri ya Siporo, Bwana Rwego Ngarambe yabashyikirije Ibendera ry’Igihugu nk’ikimenyetso ko bagiye mu butumwa bwo guhesha Ishema Abanyarwanda.

Aboneraho kubasaba ko bagomba gukotanira ko rikomeza kuzamurwa mu ruhando rw’Amahanga.

Iyi Shampiyona izatanga amanota azafasha abakinnyi guhita babona itike yo kwitabira imikino Olempike izabera i Paris mu Bufaransa mu mwaka utaha.

Nyuma y’iyi mikino, Ikipe y’Igihugu izagera mu Rwanda tariki ya 7/11/2023.

Shampiyona ya Afurika iheruka yabereye i Kigali mu Mpeshyi y’Umwaka ushize, icyo gihe u Rwanda rwegukanye Umudali umwe (Bronze) muri Kyorugi, mu gihe rwegukanye Umwanya wa gatatu muri Poomsae (Kwiyereka)

Amafoto

Rwego Ngarambe, yasabye iyi kipe kuzahesha Ishema u Rwanda ku ruhando Mpuzamahanga

 

May be an image of 8 people

Mbere yo kwerekeza muri Côte d’Ivoire, Ikipe y’Igihugu yabanje gufata akanya gato ko kuruhuka igeze muri Ethiopia.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *