Sweden: Yannick Mukunzi yongeye kuvunika

Umukinnyi w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda, Amavubi na Sandkvens IF, Mukunzi Yannick, yagize ikibazo cy’imvune gishobora kuzatuma amara ibyumweru 3 adakandigira mu kibuga.

Uyu mukinnyi ukina mu kibuga hagati muri iyi kipe yo mu cyiciro cya kabiri muri Sweden, yongeye kuvunika nyuma y’igihe kitari kinini akirutse indi mvune yo yari ikomeye cyane yamaranye amezi 9. Kugeza ubu yari ameze neza ari kwitwara neza mu ikipe ye abanza mu kibuga nta kibazo.

Mu mukino Sandkvens IF yakinnye mu mpera z’icyumweru gishize, Mukunzi Yannick yari yabanje mu kibuga, gusa ikibazo cy’imvune cyaje kuwa 2 w’iki cy’umweru ubwo yari ari mu myitozo n’abandi bakinnyi bakinana bitegura umukino bari bafite kuwa 3.

Bukeye ku wa 3, ntabwo yigeze agaragara ku mukino ikipe ye yanganyije n’ikipe ya Taby igitego 1-1 bitewe no kuvunika.

Undi mukinnyi w’umunyarwanda Byiringiro Lague ukinana na Mukunzi Yannick yari ari mu bakinnyi 18 kuri uyu mukino ariko ntabwo yigeze akandagira mu kibuga.

Mukunzi Yannick asanzwe ari umukinnyi wa Amavubi ariko muri iyi mikino yo gushaka itike y’igikombe cy’Afurika kizabera muri Cote D’Ivoire mu mwaka utaha ntabwo umutoza Carlos Alós Ferrer yari ari kumukoresha cyane bitewe nuko yari yaravutse ndetse n’igihe akiriye akaba atari yakagaruka mu bihe bye.

Biteganyijwe ko iyi mvune yindi Mukunzi Yannick yagize bishobora kumutwara ibyumweru 3 kugira ngo akire.

Yongeye kuvunika nyuma y’igihe gito yongeye gukinira ikipe ye ya Sandviken IF nyuma y’Imvune y’igihe kirekire

 

Mukunzi Yannick yavunikiye mu myitozo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *