Sudani: Intambara Ingabo za Leta zihanganyemo n’izigometse ikomeje kurikoroza

Guhera mu Cyumweru gishize, mu gihugu cya Sudani hakomeje kuvugwa amakuru y’Intambara yarose hagati y’Ingabo z’Igihugu n’Imitwe yitwaje Intwaro iyirwanya.

Kuri uyu wa Mbere tariki ya 17 Mata 2023, Ingabo zasutse ibisasu by’Indege ku ibirindiro by’Umutwe w’Abaparakomando bahanganye, hafi y’Umurwa mukuru Khartoum.

Amakuru atangazwa na VOA, avuga ko ibi byakozwe mu rwego rwo kugerageza kwigarurira ako gace kose nyuma y’aho imvururu zo kurwanira Ubutegetsi zimaze guhitana Abasivile bagera kuri 56, n’abarwanyi babarirwa muri za mirongo.

Iyi ntambara yaratangiye hagati y’abasirikare bashyigikiye Jenerali Abdel Fattah al-Burnah n’iy’abitwa “Rapid Support Force” (RSF) bayobowe na Jenerali Mohamed Hamdan Dagalo, aba bakaba bakunze kwiyita ” Hemedti”

Izi ntambara zikomeje guca ibintu muri iki gihugu ziribazwaho n’abatari bake, bibaza nuko izi ntambara zizarangira mu gihe zirushaho gukara, aho mumyaka irenga cumi ishize zihindura isura ari Nako zihitana ubuzima bw’inzirakarengane z’abasivile batari muri iyo mirwano.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *