Sitting Volleyball: U Rwanda rwegukanye Igikombe cy’Afurika biruhesha Itike y’Imikino Paralempike

Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda mu Bagore yaraye itsinze iya Kenya amaseti 3-0, biyihesha kwegukana Shampiyona ny’Afurika no guhira ikatisha itike y’imikino Paralempike izabera i Paris mu Bufaransa mu Mpeshyi y’uyu Mwaka.

Uyu mukino wabereye muri Nigeria ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 3 Gashyantare 2024.

U Rwanda rwatsinze Kenya birworoheye amaseti 3-0 (25-12, 25-14, 25-21) ku mukino wa nyuma muri iri rushanwa ryaberaga mu Mujyi wa Lagos muri Nigeria kuva tariki 29 Mutarama 2024.

Ni ku nshuro ya gatatu, Ikipe y’u Rwanda mu bagore igiye kwitabira imikino Paralempike yikurikiranya. Ku nshuro ya mbere hari mu 2016 ubwo aya marushanwa yaberaga mu Mujyi wa Rio muri Brazil, ubwa kabiri hari mu 2021 i Tokyo mu Buyapani aho u Rwanda rwakoze amateka rutsinda igihugu cyayakiriye amaseti 3-0 kiba icya mbere cyo Munsi y’Ubutayu bwa Sahara kibonye intsinzi mu mikino Pararempike.

Mu bagabo, Misiri ni yo yegukanye igikombe itsinze Maroc amaseti 3-0 (25-13, 25-11, 25-16).

Ku Rwanda, Ikipe y’Igihugu yatahanye umwanya wa gatatu nyuma yo gutsinda Algeria amaseti 3-0 (25-18, 25-12, 25-16) bituma inabura itike yo kwitabira imikino Paralempike iherukamo i Londres mu 2012.

Misiri n’u Rwanda bizitabira imikino Paralempike izakinwa kuva tariki 29 Kanama kugeza ku wa 7 Nzeri muri North Paris Arena.

Amafoto

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *