Sitball: Ikipe y’Akarere ka Karongi n’iy’aka Musanze zegukanye Igikombe cya Shampiyona

Mu mikino yo gusoza umwaka w’imikino muri Volleyball y’abafiye Ubumuga, Sitball yaberaga ku kibuga cya Lycée de Kigali kuri uyu wa Gatandatu, ikipe yari ihagarariye Akarere ka Karongi mu Bagabo na Musanze mu bagore zegukanye Igikombe cya Shampiyona.

Imikino ya nyuma yatangiye gukinwa guhera Saa tatu z’amanywa kugeza Saa munani z’amanywa.

Amakipe 4 ya mbere yari yageze muri buri cyiciro, yagombaga kwishahakamo iyegukana igikombe cya 2022/2023.

Ikipe ya Karongi mu bagabo yahigitse izindi inazitwara igikombe cyari kibitswe na Gasabo.

Mu bagore, Musanze yakisubije nyuma yo gutsinda imikino ine yose yakinnye kuko hahise habarwa amanota ya buri kipe.

Izi kipe zombi buri imwe yashyikirijwe igikombe ndetse n’ibahasha irimo ibihumbi 120 Frw.

Uretse amakipe yegukanye ibikombe, hanakinwe imikino yo gushaka imyanya myiza.

Amafoto

Bwana Murema Jean Baptiste uyobora NPC, yashimye abagize uruhare bose kugira ngo uyu mwaka w’imikino ugende neza

 

Igikombe mu kiciro cy’abagabo cyatashye mu Karere ka Karongi nyuma y’igihe mu ka Gasabo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *