Shampiyona y’u Rwanda: Victor Mbaoma yongeye guhesha APR FC amanota, yaba ariwe gisubizo cy’Ubusatirizi? 

Ku Mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 13 Ukwakira 2023, kuri Sitade yitiriwe Pelé i Nyamirambo hakiniwe umukino w’Umunsi wa Karindwi wa Shampiyona wahuje APR FC yari yakiriye Mukura VS&L.

Uyu mukino warangiye APR FC yegukanye intsinzi nyuma y’igitego cyatsinzwe na rutahizamu w’Umunya-Nijeriya, Victor Mbaoma ku munota wa 95 w’umukino.

Nyuma yo guhesha intsinzi iyi kipe y’Ingabo z’Igihugu, abakunzi bayo batangiye kwibaza niba koko ariwe gisubizo cy’ibibazo by’ubusatirizi, nyuma y’uko yari yanatsinze igitego ku wa Kabiri w’iki Cyumweru mu mukino wahuje APR FC na Bugesera FC, umukino amakipe yombi yaguyemo miswi y’igitego 1-1.

Uretse kandi gutsinda Bugesera FC na Mukura VS&L, Victor Mbaoma niwe watsinze igitego rukumbi APR FC yabonye mu izamu rya Pyramids SC yo mu Misiri, mu mukino wo kwishyura wa CAF Champions League, APR FC yanyagiwemo ibitego 6-1.

Umukino wo mu ijoro ryakeye, watangiye impande zombo zigaragaza inyota yo kwegukana amanota atatu.

Ku munota wa 21 w’umukino, APR FC yabonye amahirwe yo kunyeganyeza inshundura za Nicholas Sebwato, Umunyezamu wa Mukura VS&L, gusa aya mahirwe, Apam Assongwe wa APR FC ayatera inyoni.

Nyuma y’aya mahirwe, APR FC yakomeje kotsa igitutu Mukura VS&L binyuze mu bakinnyi bayo barimo Mbaoma na Assongwe, gusa ba myugariro ba Mukura VS&L, Alex Ngirimana na Soter Kayumba bahaba ibamba.

N’ubwo APR FC yotsaga igitutu Mukura VS&L, uruhande rwayo rw’iburyo narwo ntirworohewe na Elie Tatou Iradukunda wari uhanganye na myugariro Christian Ishimwe.

Ibi byasabaga abakinnyi ba APR FC kugaruka inyuma buri kanya mu rwego rwo kwirinda kwinjizwa igitego na Mukura VS&L.

Uku guhangana kw’impande zombi ntacyo kwatanze, kuko igice cya mbere cyarangiye amakipe yombi anganya 0-0.

Igice cya kabiri cyatangiye Umutoza wa Mukura VS&L, Afahmia Lotfi yinjiza mu kibuga Samuel Pimpong wasimbuye Elie Tatou Iradukunda mu gihe Christophe Bukuru yasimbuye kapiteni Alex Ngirimana.

Ku munota wa 68, Assongwe yahushije amahirwe yo guhesha APR FC kuyobora umukino, nyuma y’umupira wari umaze gukinwa nabi na Cedric Kubwimana uzwi nka Jay-Polly.

Uyu mukinnyi ukomoka muri Kameroni yasigaye ahanganye n’Umunyezamu Nicholas Sebwato, ariko umupira awukubita Igiti cy’Izamu.

Nyuma y’aya mahirwe, Umutoza wa APR FC, Umufaransa Thierry Froger yinjije mu kibuga Gilbert Mugisha wasimbuye Apam Assongwe.

Akigera mu kibuga, Mugisha yatangiye atesha umutwe ba myugariro ba Mukura VS&L, gusa ntacyo yabyazaga imipira yabaga afite cyangwa yahawe.

Mukura nayo yanyuzagamo igatera icyugazi APR FC binyuze ku mukinnyi wayo unyura ku ruhande Samuel Pimpong, gusa ntago yorohewe na ba Myugariro Christian Ishimwe na Yunus Nshimiyimana.

Christophe Bukuru yagerageje kurekura ishoti rikomeye nko muri metero 35 uvuye mu rubuga rw’amahina, aha hari ku munota wa 75 w’umukino, gusa Umunyezamu wa APR FC ukomoka muri Congo Brazzaville, Pavelh Ndzila awufata bugwe.

Iminota 10 ya nyuma y’uyu mukino, yihariwe na Mukura VS&L, ariko ntago yigeze iyibyaza umusaruro ngo inyeganyeze inshundura.

Iminota 5 y’inyongera niyo yabyariye Mukura VS&L amazi n’ibususa, kuko ku munota wa nyuma w’iyi itanu, aribwo rutahizamu Victor Mbaoma yabyaje amahirwe amakosa yari amaze gukorwa na Nicholas Sebwato atsinda igitego cyahesheje APR FC amanota 3.

Nyuma y’uyu mukino, APR FC yahise iyobora urutonde rw’agateganyo rwa Shampiyona n’amanota 14, ikurikiwe na Musanze FC ifite amanota 13.

Amafoto

Image

APR FC beat Mukura VS 1-0 at Kigali Pele Stadium. Courtesy

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *