Sadate Munyakazi yikomye abakomeje kwifuriza inabi Minisitiri Munyangaju

Munyakazi Sadate wigeze kuyobora Rayon Sports, abinyujije kuri Konti ye ya Twitter yavuze ko n’ubwo Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa yamwirukanye ku buyobozi bwa Rayon Sports atigeze abigiraho ikibazo gikomeye, asaba abakomeje kumutega imitego gutuza.

Bwana Munyakazi yatangaje ibi nyuma y’inkuru ziriwe zicicikana ku munsi ku wa Kabiri w’iki Cyumweru, zivuga ko Minisitiri Munyangaju Aurore Mimosa afunzwe nyuma yo kugwa gitumo yakira ruswa.

Gusa, nyuma y’aya makuru, Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha rwabiteye utwatsi ndetse na we akaba yaje kugaragara muri LDK yitabiriye umukino NBA Academy na Espoir BBC.

Asubiza ku butumwa bwo ku rukuta rwa Twitter rwa Hakuzwumuremyi Joseph, bwagarutse ku ifungwa rya Mimosa, Sadate yavuze ko barenzwe n’ishyari ndetse ko iyo babonye Mimosa muri Minisiteri bata inkonda, nyamara we ngo n’ubwo yamwirukanye ku buyobozi bwa Rayon Sports ntiyigeze abigira ibintu birebire.

Ati:“Ishyari mufitiye Aurore Mimosa rizabata ku gasi pe. Uzi ko iyo mu mubona muri iriya Minisiteri muta inkonda. Muteye agahinda pe. Njyewe kuba yaranyirukanye ku buyobozi bwa Rayon Sports sinabigize ibintu birebire ariko mwe udushyari twabarenze murakwiza impuha, yewe nzaba ndeba.”

Munyakazi Sadate yayoboye Rayon Sports kuva muri Nyakanya 2019 kugeza muri Nzeri 2020 ubwo muri iyi kipe hari hamaze kuzamo umwiryane.

Nyuma, hafashwe icyemezo cyo kwigizayo abantu bose bahoze bayiyobora bakava mu buyobozi, ari nabwo na Munyakazi Sadate wayiyoboraga yahise yeguzwa, ikipe igahabwa Murenzi Abdallah wavuyeho mu Kwakira 2020 nyuma y’itorwa rya Bwana Uwayezu Jean Fidele.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *