Rwanda:“Rubyiruko, mwimakaze Indangagaciro zo gukunda Igihugu” – MINUBUMWE

Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, yasabye urubyiruko rwatangiye urugerero rudaciye ingando kurushaho kwimakaza indangagaciro zo gukunda Igihugu no gukorana umurava ibikorwa bigamije guhindura ubuzima bwabo nk’urubyiruko, ndetse n’ubw’Abanyarwanda muri rusange. 

Ibi babisabwe ubwo hatangizwaga Urugerero rw’Inkomezabigwi icyiciro cya 11 rukaba rwatangirijwe ku rwego rw’Igihugu mu Karere ka Nyagatare.

Mu Murenge wa Rukomo ahatangirijwe uru rugerero rudaciye ingando, intore zabanje kwifatanya n’abayobozi mu muganda aharimo kubakwa ishuri ry’imyuga mu Kagari ka Gashenyi.

Iki ni icyiciro cya 11 cy’Intore z’Inkomezabigwi zatangiye urugerero rufite insanganyamatsiko igira iti “Duhamye umuco w’Ubutore ku Rugerero.“, Imihigo y’izi ntore ikubiyemo ahanini ibikorwa bigamije guhindura imibereho y’Abanyarwanda.

Mu bindi uru rubyiruko rwitezweho harimo kurwanya ibyaha birimo n’ibyambukiranya imipaka ndetse n’ubukangurambaga kuri gahunda za Leta.

Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, igaragaza ko urugerero rw’umwaka ushize mu gihugu hose hakozwe ibikorwa bifite agaciro ka Miliyari hafi 3 Frw.

Umunyamabanga uhoraho muri iyi Minisiteri, Munezero Clarisse yasabye intore zatangiye urugerero gukorana umurava bagakuba inshuro nyinshi ibyakozwe umwaka ushize, by’umwihariko bagashyira imbaraga mu gushaka ibisubizo by’ibibazo byugarije Abanyarwanda.

Biteganyijwe ko uru rugerero rudaciye ingando ruzasozwa tariki 18 Ukuboza uyu mwaka, rukazasorezwa mu Karere kahize utundi mu gihugu kazanahabwa Inka y’Ubumanzi.

Mu gihugu hose, Intore zisaga 77,800 ni zo zatangiye Urugerero rudaciye ingando, zikaba zitezweho umusanzu mu bikorwa bitandukanye bigamije kugaragaza uruhare rwabo mu mibereho myiza y’Akarere n’Igihugu muri rusange.

Amafoto

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *