Rwanda:“Abaturiye Sebeya bagiye kwimurwa” – Minisiteri y’Ibikorwaremezo

Minisiteri y’ibikorwaremezo (MININFRA), yatangaje ko abaturiye Umugezi wa Sebeya mu Karere ka Rubavu bagiye kwimurwa.

Minisiteri y’Ibikorwaremezo yatangaje ko abaturiye umugenzi wa Sebeya bagiye kwimurwa vuba nyuma y’uko bigaragaye ko aha hantu hashyira ubuzima bwabo mu kaga bashingiye ku biza byibasiye ibice by’Igihugu.

Ibi ni bimwe mu bikubiye mu byo iyi ministeri ndetse n’ibigo biyishamikiyeho bagejeje kuri Komisiyo y’ingengo y’imari n’umutungo by’Igihugu kuri uyu wa Mbere .

Inyigo yakozwe yagaragaje ko isuri n’imyuzure bituruka mu misozi yo mu turere twa Nyabihu, Ngororero, Rutsiro na Rubavu, ari yo yisuka mu nugezi wa Sebeya ukangiza byinshi.

Umunyamabanga Uhoraho muri MININFRA, Abimana Fidèle, yavuze ko ibi biza byasenye inyubako z’abaturage cyane cyane hafi y’umugenzi wa Sebeya ku buryo ikigo cy’igihugu gishinzwe imiturire RHA cyatangaje ko inzu zibarirwa ku bihumbi bisaga 3 zasenyutse.

Avuga ko kuri ubu hari gukorwa ibarura kugirango ingo zituriye uyu mugezi zihimurwe mu maguru nashya kugira ngo ingaruka zo kuzura kwawo zitazajya zishyira ubuzima bw’abaturage mu kaga.

Abimana yavuze ko mu birimo gutekerezwa harimo kuba aba baturage bashobora gutuzwa mu Mudugudu w’Icyitegererezo wa Muhira mu Murenge wa Rugerero muri Rubavu. Biteganyijwe ko mu kwezi kumwe uyu mudugudu uzaba wamaze gutunganywa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *