Rwanda: Young Africans SC iri i Kigali mu mikino ny’Afurika yaremeye abahuye n’Ibiza byo muri Gicurasi (Amafoto)

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 15 Nzeri 2023, ku Kicaro cy’Umuryango w’Abibumbye ishami ry’Ibiribwa (PAM) mu Karere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali, bamwe mu bayobozi ba Young Africans SC barangajwe imbere n’umuyobozi wayo Eng. Hersi Said, bifatanyije n’u Rwanda mu gikorwa cyo gufata mu mugongo abahuye n’Ibiza byo muri Gicurasi uyu Mwaka w’i 2023.

Young Africans SC yafashe mu mugongo aba bahuye n’Ibiza, itanga ibikoresho byifashishwa mu bikorwa by’Ubwubatsi.

Ibi bikana bigizwe n’Imifuka 200 ya SIMA ndetse n’Amabati Mirongo Irindwi (70).

Ibi Biza byakurikiye Imvura yaguye mu Ijoro rya tariki ya 02 rishyira iya 03 Gicurasi 2023, byahitanye Ubuzima bw’Abanyarwanda basaga 130.

Uretse aba bahitanywe n’ibi Biza, ababirokotse byabasize iheruheru, ku buryo benshi basigaye ntaho gukinga Umusaya bafite.

Ni Ibiza kandi basenye Amazu arenga 5000, Imihanda 17 n’Amateme (Ibiraro) 26.

Iyi Mvura idasanzwe yakurikiwe n’Ibiza, yahitanye kandi n’igice kinini cya bimwe mu Bitaro byo mu Ntara y’Uburengerazuba aho yaguye mu buryo busanzwe.

Iki gikorwa Young Africans SC yakoze kuri uyu munsi, ni kimwe mu biranga Umuco/Umugenzo w’iyi kipe, kuko buri gace igiye gukiniramo Umukino cyangwa se Igihugu, ibikorwa nk’ibi ari kimwe mu biyiranga kandi ikundirwa n’abatari bacye mu gihugu cya Tanzaniya ndetse no muri Afurika y’Iburasirazuba muri rusange.

Mu mujyo wo gukora ibi bikorwa, Ubuyobozi bwa Young Africans SC buvuga ko buba bugamije kwisanisha na Sosiyete ituye muri icyo gihugu ndetse ibi bikaba ari kimwe mu bikwiye kuranga Ikiremwamuntu.

Nk’ikipe izwi ku Izina ry’Ikipe y’Abaturage “THE CITIZENS” “TIMU YA WANANCHI”, Young Africans SC ivuga ko itazahwema gutsimbataza Umubano n’abaturage by’umwihariko binyuze muri ibi bikorwa.

Iyi Nkunga yatanzwe, Ifite agaciro k’Amafaranga asaga Miliyoni Enye z’u Rwanda, ihwanye n’bihumbi bine by’Amadorali ya Amerika (4,000$).

Iki gikorwa kandi kitabiriwe n’abakozi ba Ambasade ya Tanzaniya mu Rwanda, Umuyobozi wa Young Africans SC, Eng. Hersi Said, Umutoza mukuru w’iyi kipe, Miguel Gamondi, bamwe mu bakinnyi, bamwe mu bagize Koimite y’iyi kipe n’Itsinda ry’Itangazamakuru muri iyi kipe.

Ku ruhande rw’u Rwanda, Munyazikwiye Gerome umuyobozi ushwinzwe imari n’ubutegetsi (DAF) muri Minisiteri ishinzwe Ibiza, MINEMA niwe wakiriye iyi Nkunga.

Young Africans SC yo mu gihugu cya Tanzaniya mu Burasirazuba bw’u Rwanda, iri mu Rwanda aho yaje gukina umukino ubanza w’Irushanwa rya CAF Champions League n’ikipe ya Al-Merrikh SC yo mu gihugu cya Sudani.

Al-Merrikh SC ubusanzwe yakirira imikino yayo i Khartoum ku Murwa mukuru wa Sudani, ariko kubera ibibazo by’ubushyamirane buhanganishije Ingabo za Leta n’Umutwe wa RSF (Rapid Support Forces), yasabye Impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Afurika (CAF), kuzajya yakirira imikino yayo mu Rwanda, nk’igihugu gitekanye kandi kiyemeje guteza imbere Siporo mu buryo bwose.

Umukino uzahuza aya makipe yombi, uteganyijwe kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 16 Nzeri 2023, ukazabera i Nyamirambo mu Mujyi wa Kigali ku isaha ya saa 15:00, kuri Sitade yitiriwe Pelé.

Ku rwego rw’amarushanwa ya Afurika, muri iyi myaka ya vuba ntago Young Africans SC ari ikipe y’agafu k’imvugwarimwe, kuko mu Mwaka w’imikino ushize, yageze ku mukino wa nyuma wa CAF Confederations Cup n’ubwo itahiriwe, kuko yatsinzwe ku kinyuranyo cy’igitego cyo hanze n’ikpe ya USM Alger yo muri Algeria.

Umukino ubanza, Young Africans SC yatsinze igitego 1-0, mu gihe uwo kwishyura yatsinzwe ibitego 2-1.

Amafoto

May be an image of 5 people

May be an image of 3 people, road, grass and text

May be an image of 13 people and dais

May be an image of 9 people, van and text

May be an image of 11 people

May be an image of 3 people and text

May be an image of 2 people and text

May be an image of car and text

May be an image of 6 people

May be an image of 5 people

May be an image of 4 people and crowd

May be an image of 10 people and crowd

May be an image of 3 people and crowd

Eng. Haris

 

Munyazikwiye Gerome

 

May be an image of 5 people, crowd and text

May be an image of 9 people, dais and text

May be an image of 9 people, dais and text

May be an image of 12 people

May be an image of 4 people, car, road and text

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *