Rwanda: Uwari Umwozi n’Umukinnyi wo gusiganwa ku Modoka yatorewe kuyobora Ferwacy muri Manda idasanzwe

Kuri iki Cyumweru tariki ya 05 Ugushyingo 2023, abanyamuryango b’Ishyirahamwe ry’umukino w’Amagare mu Rwanda, Ferwacy, bahuriye mu Nama y’Inteko rusange idasanzwe yateraniye kuri Hotel Hilltpo i Remera mu Mujyi wa Kigali, igamije gutora Komite nyobozi nshya y’inzibacyuho, izayobora iri Shyirahamwe muri Manda y’Imyaka ibiri iri imbere.

Iyi nteko rusange yasize itoye Bwana Samson Ndayishimiye wamenyekanye nk’Umwozi n’Umukinnyi wo gusiganwa ku Modoka.

Amatora yemeje Ndayishimiye nk’umuyobozi mushya wa Ferwacy, akozwe mu gihe muri iri Shyirahamwe harimo ibibazo by’urutavanaho ndetse byanatumye abari abayobozi baryo bakuriwe na Murenzi Abdallah begura mu nshingano zabo mu Mezi abiri ashize.

Uyu mugabo wiyamamaje ari Umukandida rukumbi, yatowe n’amajwi 8  y’abanyamuryango kuri 12 bemerewe gutora.

N’ubwo yatowe ariko ntabwo inzira yari nyabagendwa, kuko byamusabye gutegereza ijonjora rya kabiri nyuma y’uko irya mbere aritsinzwe, kuko yatowe ku majwi 6 kuri 12 batora, ibi bikaba bitamuhaga ubwiganze bw’amajwi amwerera kuyobora iri Shyirahamwe.

Agiye kuyobora Manda y’Imyaka 2 isigaye kuri Manda yasinzwe na Komite yari ikuriwe na Abdallah Murenzi weguye muri Kanama uyu Mwaka.

Nyuma yo kwigaragaza nk’Umukandida ku mwanya wa Perezida wa Ferwacy, abakurikiranira hafi Umukino w’Amagare imbere mu gihugu baratunguwe, nuko nta hantu na hamwe bari bamuzi mu bijyanye n’uyu mukino, ndetse hari n’abagiye kure bashidikanya ku bushobozi bwe bwo kuzashyira iri Shyirahamwe ku murongo.

Uretse Ndayishimiye, abandi batorewe indi myanya harimo; Valentin Bigango watowe nka Visi Perezida, mu gihe Arlette Ruyonza yatorewe umwanya w’Umunyamabanga asimbuye Benoit Munyankindi weguye kuri izi nshingano muri Kanama y’uyu Mwaka ndetse akaza no gutabwa muri Yombi, gusa kuri ubu akaba yararekuwe by’agateganyo.

Umubitsinzi w’iyi komite, abanyamuryango bagiriye ikizere Daniel Katabarwa.

  • Samson Ndayishimiye ni muntu ki?

Bwana Ndayishimiye yatangiye kwigaragaza mu ruhando rwa Siporo mu Rwanda mu mpera y’Imyaka y’i 1999 ushyira 2000, ubwo yari umukinnyi w’Umukino wo Koga.

Ibi byaje no kumufasha kubona itike yo guhagararira u Rwanda mu mikino Olempika yabereye i Sydney muri Australia, aho yajyanye na Madamu Girimbabazi Rugabira Pamela uyobora Ishyirahamwe ry’Umukino wo Koga mu Rwanda kuri ubu.

Nyuma yo kuva muri iyi mikino, ntabwo yongeye kugaragara mu mikino y’imbere mu gihugu, kuko yakomereje ubuzima mu Bwami bw’Ubwongereza (UK), aho yamaze Imyaka 20 yija amasomo ajyanye n’iby’Imari mbere y’uko agaruka mu Rwanda.

Kuri ubu, ni umushoramari mu bijyanye n’Amazu, Ubwikorezi ndetse no gucunga Imishinga.

Ku myaka 43 y’amavuko, uruhando rwa Siporo rumuzi nk’Umukinnyi w’umukino wo Koga warushanwaga muri Metero 50 Freestyle.

Mu Mwaka ushize, yari ashinzwe inyungu Queen Kalimpinya, umukobwa rukumbi w’Umunyarwandakazi ukina umukino wo gutwara Imodoka uzwi nka Rally.

Muri uyu Mwaka w’i 2023, yatangiye gukina amasiganwa y’Imodoka (Rally), aho yiyerekanye mu rizwi nka Nyirangarama Rally.

  • Urugamba rumutegereje

Kimwe mu bihanze amaso Ndayishimiye, harimo kongera gusubiza isura nziza iri Shyirahamwe imbere mu gihugu by’umwihariko mu Itangazamakuru.

Kongera gushyira hamwe abanyamuryango ba Ferwacy, kuko bagaragaraga nk’abamaze gucakamo ibice no gufata uruhande.

Hari kandi gukora ibishoboka byose abakinnyi b’Abanyarwanda bakongera kwitwara neza muri Tour du Rwanda, no gutegura Shampiyona y’Isi izabera mu Rwanda mu 2025.

Amafoto

Image
Ndayishimiye Samson

 

Image
Bigango Valentin

 

Image
Ruyonza Arlette

 

Image
Katabarwa Daniel

 

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image
Munyanziza Gervais, umuyobozi muri Minisiteri ya siporo ushinzwe amakipe y’Igihugu, yahagarariye Minisitiri wa siporo Munyangaju Aurore Mimosa muri aya matora

 

Image
Umulinga Alice, Perezida w’agateganyo wa Komite Olempike y’u Rwanda, yakurikiraniye hafi aya amatora ya komite nyobozi ya FERWACY.

 

Image

Image

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *