Rwanda: Uruhare rw’Ubukerarugendo mu kubaka Igihugu mu Myaka 30 ishize

0Shares

Nyuma y’imyaka 30, u Rwanda rwibohoye impamvu zatumaga habaho kuruhunga zakuweho ahubwo hashyirwa imbaraga mu bikurura abarusura n’abaza mu nama ndetse no kuruturamo bavuye mu bihugu by’amahanga.

Mu matariki nk’aya y’ukwezi kwa 6 mu 1994, u Rwanda rwari igihugu umuntu atashoboraga gupfa kwifuza guturamo kubera Jenoside yakorerwaga Abatutsi ndetse n’urugamba rwo kuyihagarika rwarimo rugana ku ndunduro.Ubu, u Rwanda ni igihugu cyiza mu bihugu bisurwa na ba mukerarugendo benshi harimo n’abazanwa n’indege za Sosiyete y’u Rwanda, Rwandair, kugeza yaguriye ingendo zayo mu byerekezo 24.

Abasuye u Rwanda baje mu nama mpuzamahanga binjirije igihugu asaga miriliyoni 95 z’amadorari umwaka ushize wa 2023, binyuze mu bukerarugendo. Abasuye u Rwanda bose bahuriza ku kuba hari intambwe ikomeye yatewe mu myaka 30 ishize.

Mu gihe kandi hari politike iheza bamwe mu Rwanda, kuri ubu u Rwanda ruri mu bihugu byakinguriye amarembo abaturage bo mu bihugu byinshi byo muri Afurika no hanze yayo kwinjira nta VIZA abandi bakayihabwa bahageze.

Muri abo bishimira kuza mu Rwanda harimo n’abanyeshuri basaga ibihumbi 3 bari mu Rwanda bakuruwe n’ireme ry’uburezi butangirwa mu mashuri mpuzamahanga ari mu Rwanda.

Ubwo Kaminuza ny’Afurika yigisha imiyoborere (ALU) yatangaga impamyabumenyi ku nshuro ya 4, Perezida wa Repubulika Paul Kagame yabwiye abo banyeshuri ko u Rwanda barufata nk’iwabo ha kabiri.

Mu gihe u Rwanda rwizihiza ku nshuro ya 30 isabukuru yo kwibohora, imibare y’Urwego rw’igihugu rw’Iterambere RDB yerekana ko muri 2023 u Rwanda rwasuwe na ba mukerarugendo bagera kuri miliyoni imwe n’ibihumbi 400 ndetse muri uwo mwaka u Rwanda rwakiriye inama n’ibindi bikorwa by’imyidagaduro bigera ku 160 byitabiriwe n’abasaga ibihumbi 65.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *