Rwanda: UNESCO yashyize Pariki ya Nyungwe mu Murage w’Isi

Pariki y’Igihugu ya Nyungwe iherereye mu Majyepfo no mu Burengerazuba bw’u Rwanda, yabaye site ya mbere yo mu Rwanda yashyizwe na UNESCO mu Murage w’Isi.

Itangazo ryinjiza Pariki ya Nyungwe mu Murage w’Isi ryashyizwe hanze na UNESCO kuri uyu wa Gatatu mu muhango wabereye muri Arabie Saoudite mu Mujyi wa Riyadh.

Iyi Pariki yatangiye gufatwa nk’ishyamba rya cyimeza mu 1993, ndetse riza kuba Pariki y’Igihugu mu 2005 ubwo Guverinoma y’u Rwanda yari muri gahunda zo kubungabunga ibinyabuzima byinshi biyibarizwamo.

Iri ku buso bwa hegitari 101.900 ndetse ni naryo shyamba rigari mu Karere. Ririmo urusobe rw’ibinyabuzima bitandukanye birimo inyoni 322, indabo z’amoko 200 (Orchidées), ibiguruka byo mu bwoko bw’ibinyugunyugu biri mu moko arenga 300 n’ibindi.

Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo, yanditse ku rukuta rwe rwa Twitter [rusigaye rwitwa X] ko ari inkuru nziza kuba Pariki ya Nyungwe yinjiye mu Murage w’Isi ndetse ko “bizashimangira imbaraga u Rwanda rukomeje gushyira mu kubungabunga ibinyabuzima”.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *