Rwanda: Umugororwa yatorotse Gereza iri mu zirinzwe cyane mu gihugu

Spread the love

Umugororwa ukomoka mu karere ka Gisagara wari ukatiwe igihano cy’igifungo cya burundu yatorotse gereza ya Nyanza, irinzwe cyane.

RCS, urwego rushinzwe imfungwa n’abagororwa mu Rwanda, rwatangaje ko uriya muntu yatorotse ariko ari gushakishwa.

Umusore w’imyaka 30 y’amavuko wagororerwaga muri Gereza ya Mpanga iherereye mu murenge wa Mukingo mu karere ka Nyanza, amakuru yo gutoroka kwe yamenyekanye kuri uyu wa Kabiri.

Ntawukuriryayo Jean Damasce ukomoka mu kagari ka Nyaruteja, mu murenge wa Nyanza, mu karere ka Gisagara yahamijwe icyaha cy’ubwicanyi akatirwa igihano cy’igifungo cya burundu.

NTAWUKURIRYAYO Jean Damascene mwene Mbonyubwami na Mukamusoni, yavutse mu 1993.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *