Rwanda: Uko Ababyeyi bahekuwe na Jenoside yakorewe Abatutsi bafashwa kwiyubaka

Ababyeyi basigaye ari bonyine nyuma y’uko abana babo n’abagabo bose bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, kuri uyu wa Gatanu bahuriye ku rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali bibuka abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Muri iki gikorwa, aba babyeyi bihurije hamwe bise ‘Humura’’, babanje gushyira indabo ku mva ku rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi ko kunamira inzirakarengane zihashyinguye.

Bavuga ko nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi bahuriye n’abandi mu mu ryango wa AVEGA ariko bakaza gusanga bafite amateka yihariye yo kuba barasigaye bonyine, ari nabyo byatumye bashinga itsinda rigizwe n’abantu 48.

Bavuga ko batarajya mu itsinda bari barasaritswe n’agahinda ariko ubu ngo nyuma y’imyaka 30 basigaye baseka, ubuzima bukaba bwaragarutse.

Murebwayire Josephine watangije iritsinda ryiswe, Humura akaba anariyobora ashima ubutwari bw’aba ababyeyi kuko nabo bafatanyije n’abandi mu kubaka Igihugu.

Aba babyeyi bahuriza ku kuba kwibuka ari igikorwa cy’ingenzi kuri bo nubwo batajya na rimwe bibagirwa.

Abandi bafashe ijambo bose bashimye ingabo zari iza RPA zahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi, bahamya ko itazongera kubaho ukundi ndetse banashimye intambwe Igihugu kimaze gutera. (RBA)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *