Rwanda: Ubuzima b’Impunzi z’Abanyekongo ziri mu Nkambi bwifashe bute?

Abakongomani bavuga Ikinyarwanda bashaka ubuhunzi mu Rwanda, aho bari mu nkambi ya Nkamira mu karere ka Rubavu bishimira uko bakiriwe ndetse n’uburyo imibereho yabo ibungabunzwe.

Mu nkambi ya Nkamira mu Karere ka Rubavu icumbikiye Abanyekongo bavuga Ikinyarwanda bashaka ubuhunzi, umubare munini wabo ni abana aho barenga 2500.

Kuva muri Mutarama, amezi arasaga atatu  aba banyekongo bavuga Ikinyarwanda bahunze igihugu cyabo bitewe n’ihungabana ry’umutekano wabo ndetse no kubura kirengera.

Aho bari mu nkambi ya Nkamira, bamwe mu babyeyi twasanze baje gukingiza abana bishimira ko begerejwe ubuvuzi.

Bafite poste se sante ndetse ukeneye ubuvuzi bwisumbuyeho yoherezwa kuvurirwa mu bitaro bikuru bya Gisenyi.

Mur iyi nkambi, amazi nk’ikintu nkenerwa ku isuku arahagije, amashuri kuva ku y’incuke  kugeza ku yisumbuye yarateganyijwe.

Mu nzu aho baba hari amashanyarazi, mbese uretse kuba ari impunzi batari mu gihugu cyabo, ubundi imibereho bishimira ko yitaweho cyane  .

Inkambi ya Nkamira ifite amacumbi 35, buri rimwe rigizwe n’ibyumba 20, buri cyumba habamo abantu 8, bivuze ko buri nzu imwe ituwe n’abantu 160.

Magingo aya inkambi ya Nkamira icumbikiye abasaba ubuhunzi barenga ibihumbi 4400 barimo abagabo 685 abagore barenga 1200 naho abana barenga ibihumbi 2520.

Imibare itangwa n’ ubuyobozi bw’inkambi igaragaraza nibura buri munsi bakira impunzi 30.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *