Rwanda: Sitade ya Bugesera nticyakiriye Imikino y’Umunsi wa 29 wa Shampiyona

Mu gihe Shampiyona y’Igihugu y’Umupira w’amaguru Umwaka w’i 2022/23 ibura iminsi ibiri (2) ngo ishyirweho akadomo, imikino ibiri yari gukinirwa kuri Sitade ya Bugesera yimuriwe i Nyamirambi kuri Sitade yitiriwe Pele (Kigali Pele Stadium).

Nyuma yo kwimurirwa i Nyamirambo ivanywe mu Bugesera, iyi mikino ibiri yanahinduriwe amasaha yari gukinirwaho.

Imikino yari kubera i Bugera kuri uyu wa Gatandatu ni umukino Gasogi United yari bwakiremo Police FC guhera saa 12:30′, uyu ugakurikirwa n’uwari guhuza AS Kigali na Rutsiro FC.

Umukino wa Gasogi United yari kuzakiriramo Police FC i Bugesera, wajyanywe i Nyamirambo nyuma y’uko ibyemerewe n’Umujyi wa Kigali ari nawo ufite mu nshingano gucunga Sitade yitiwe Pele.

Umujyi wa Kigali wemereye Gasogi United kuzakirira kuri iyi Sitade, binyuze mu Ibaruwa wayandikiye kuri uyu wa Kane, usubiza iyi Gasogi United yari yanditse tariki ya 11 Gicurasi, isaba kuzahabwa iyi Sitade.

Gusa n’ubwo yayemerewe, yasabwe kuyibungabunga, ndetse mu gihe hagira ibyangirika bigasubizwaho mu gihe cy’amasaha 24 uhereye igihe umukino wabereye.

Umukino ubanza wahuje amakipe yombi tariki ya 2 Ukwakira 2022, Gasogi United iri ku mwanya wa cyenda n’amanota 39 kugeza ubu yatsinze Police FC iri ku mwanya wa gatanu n’amanota 46 ibitego 2-0.

Undi mukino washyizwe kuri Kigali Pele Stadium, ni umukino ikipe ya AS Kigali iri ku mwanya wa kane n’amanota 27 izakiramo ikipe ya Rutsiro FC iri kurwana no kutamanuka mu cyiciro cya kabiri kuko kugeza ubu iri ku mwanya wa 15 ubanziriza uwa nyuma n’amanota 27.

Ku ngengabihe yari isanzwe ihari uyu mukino wari kuzaba ku Cyumweru tariki 21 Gicurasi 2023 ukabera kuri Sitade ya Bugesera, ariko ugatangira saa sita n’igice, kuko APR FC izahakirira Rwamagana City saa cyenda.

Gusa, nyuma yo kubisaba bakabyemererwa kuri iyi kipe n’ubundi y’Umujyi wa Kigali, uyu mukino nawo washyizwe kuri Kigali Pele Stadium, ariko hahinduka isaha.

Uyu uzatangira saa cyenda aho kuba saa sita n’igice nk’uko byari biteganyijwe iyo ukinirwa i Bugesera.

Kugeza ubu, Shampiyona y’i 2022-2023 isigaje imikino ibiri ngo ishyirweho akadomo.

Nyuma y’imikino yo mu mpera z’iki Cyumweru, iyi Shampiyona izasozwa tariki 28 Gicurasi 2023.

Image

Image

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *