Rwanda: SENA yagaragaje ko hakiri abasaba akazi bakabanza gukopezwa Ibizamini

Inteko rusange ya Sena yemeje raporo ku isuzumwa rya raporo y’ibikorwa  bya komisiyo y’igihugu y’abakozi ba leta  by’umwaka wa 2021/2022, na gahunda y’ibikorwa by’umwaka wa 2022/2023 irebera hamwe uko komisiyo yigihugu ishinzwe abakozi ba leta yashyize mu bikorwa inshingano zayo ndetse n’imbogamizi igifite kugirango zishakirwe umuti.

Ni isesengurwa ryakozwe na komisiyo ya Sena kuri raporo ya komisiyo y’igihugu ishinzwe abakozi ba leta mu rwego rwo kurebera hamwe koko niba iyi komisiyo yarashyize mu bikorwa inshingano zayo mumwaka wa 2021/2022.

Mu mbogamizi zagaragajwe muri iyi raporo binyuze mu isesengura rya komisiyo ya Sena harimo kuba abantu basaba akazi badahabwa uburenganzira kimwe, kuko usanga hari abakopezwa ibizamini by’akazi, ikindi ni uko usanga ibigo bya leta bigira uruhare mu guhombya igihugu kubera kudakurikiza amategeko agenga abakozi, ikindi ni uko hari abagihabwa akazi batabifitiye impamyabumenyi n’ibindi.

Senateri Havugimana Emmanuel avuga ko atumva impamvu umuntu ashobora guhabwa akazi atabifitiye ibyangombwa .

Senateri Umuhire Adrie  we avuga ko inzego za leta zikwiriye gushyira mu myanya abakandida batsinze ku gihe kugira ngo iki cyibazo gikemuke.

Sena kandi yavuze ko ibona ko hakwiriye gushyirwaho amahugurwa kubahawe akazi muri leta mu buryo bwo kubamenyereza akazi, isaba abakuriye ibigo bya leta kubahiriza amategeko aranga akazi ka leta mu buryo bwo kwirinda guhombya leta,  ikindi kandi isaba abari mu nshingano zo gutanga akazi muri leta kubicisha mu mucyo nta makosa abayeho.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *