Rwanda Premier League, RBA na Startimes bemeranyije kwerekana Shampiyona ku kayabo k’asaga Miliyoni 1$

Komite ishinzwe gutera Shampiyona y’u Rwanda y’umupira w’amaguru, Rwanda Premier League Board, Ikigo k’Igihugu k’Itangazamakuru (RBA) n’Ikigo cy’Abashinwa gitanga serivise yo gucuruza Amashusho (Startimes) ishami ryo mu Rwanda, bemeranyijwe kwerekana Shampiyona y’u Rwanda y’ikiciro cya mbere mu gihe cy’Imyaka 5.

Ibi bikubiye mu masezerano impande zombi zaraye zishyizeho umukono, mu muhango wabereye kuri M Hotel mu Mujyi wa Kigali.

Muri aya masezerano, Rwanda Premier League Board yari ihagarariwe n’umuyobozi wayo Hadji Mudaheranwa Yussuf, RBA ihagarariwe n’umuyobozi wa Televiziyo Rwanda, Munyangeyo Kennedy, mu gihe Startimes yari ihagarariwe n’umuyobozi wayo mu Rwanda, Fran Kin Wang.

Mu gihe ku ruhande rw’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, rwari ruhagarariwe n’umuyobozi waryo Bwana Munyantwali Alphonse.

Nyuma yo gusinya aya masezerano, Bwana Fran Kin Wang yagize ati:“Twiteguye gushimisha abakunzi b’umupira w’amaguru. Twishimiye gukorana na shampiyona y’u Rwanda, nyuma y’Imyaka 35 dukorera muri Afurika” .

  • Twinjire mu bikubiye muri aya masezerano

Ku ikubitiro, Startimes ishami ry’u Rwanda niyo ifite ubureganzira bwo kerekana iyi shampiyona, ibizwi nka Official Broadcaster mu ndimi z’amahanga.

Ikigo k’Igihugu k’Itangazamakuru (RBA), nicyo gifite uburenganzira bwo gusakaza amashusho (Official Producer).

  • Uko amasezerano azashyirwa mu bikorwa mu Myaka Itanu

▪️ Imyaka 3 ya mbere: Umwe uzaba ari 220,000,000 Frw, bivuze ko ari miliyoni 660 Frw mu gihe cy’Imyaka itatu.

▪️ Umwaka wa 4: Startimes izishyura 264, 000,000 Frw

▪️ Umwaka wa 5: Startimes izishyura 316,000,000 Frw.

Kugeza ubu nk’uko Startimes-Rwanda yabitangaje, yavuze ko iyi mikino izajya inyura kuri Magic Sports TV igaragara kuri decoder yayo kugeza ubu.

Amasezerano akubiyemo ko hazajya herekanwa imikino iri hagati y’i 3-5 mu mikino 8 igize umunsi wa shampiyona. Bivuze ko hazajya herekwana imikino 90 mu 150 ya buri Mwaka w’imikino.

  • Indi Televiziyo yashaka kwerekana shampiyona izavugana na Startimes

Birashoboka ko RBA yatanga ikiraka cyo gukora umukino (Match Production) kuri Kampani yaba ibifitiye ubushobozi, ikohereza amashusho, akanyuzwa kuri Magic Sports TV.

  • Ni iyihe mpamvu Shampiyona izajya inyura kuri Startimes kugeza ubu?

Startimes ivuga ko yashoye Amafaranga igura iyi shampiyona kugira ngo abafatabuguzi bayo bajye bareba iyi mikino kuri Dekoderi yayo gusa.

Bivuze ko kugira ngo urebe APR, Rayon n’izindi kuri Televiziyo, usabwa kugura ifatabuguzi nk’uko ugura itike ikwinjiza muri Sitade.

Kugeza ubu, Shene yerekana iyi shampiyona iri kuri Dekoderi ya Startimes gusa, kugira ngo babone uko bacuruza.

  • Birashoboka ko RBA yakwerekana shampiyona yonyine?

Muri Televiziyo habamo ibice 2 by’ingenzi, icya mbere ni;

𝐅𝐑𝐄𝐄 𝐓𝐎 𝐀𝐈𝐑: Ni uburyo budasaba ko wishyura ifatabuguzi ngo ubone amashusho.

𝐏𝐀𝐘 𝐓𝐕: Bisaba kugura ifatabuguzi ku munsi, ku kwezi, ku mwaka kugira ngo wakire amashusho.

Televiziyo Rwanda ibarizwa muri Public TV (Televiziyo ya rubanda), aho umuturage afite uburenganzira bwo kuyirebera ku butaka bw’Igihugu cye ntacyo asabwe kwishyira (Terresterial Rights) akagira uburenganzira ku makuru (Infotainment) no ku nyigisho – makuru (Edutainment) ku buntu.

  • Urugero

Kuba Umunyarwanda afite uburenganzira ku ikipe y’Igihugu na Televiziyo y’Igihugu niyo mpamvu bidasaba Umunyarwanda uri mu Rwanda ikiguzi ngo akurikirane imikino y’Amavubi.

Mu rwego rwo kutica isoko rya Pay TV zishyura akayabo bituma n’amarushanwa abona ibyo ahemba, mu gikombe cy’Isi ntabwo Public TV/Free to Air n’ubwo yatanga akavagari ntabwo yahabwa imikino yose y’igikombe cy’Isi.

Ahubwo bitewe n’Umugabane iriho iganerwa imikino runaka irimo ufungura, 2 ya 1/2 n’Umukino wa nyuma kugira ngo umuturage utishoboye ureba TV y’Igihugu cye ku buntu abone amakuru.

  • Ingano y’Amafaranga Startimes yatanze irashimishije?

Ugereranyije n’atangwa ahandi ni make ariko hari ibisabwa ngo abe menshi.

Amafaranga yo kugura shampiyona aba menshi bigendanye n’umubare w’abatuye Igihugu, abatunze Televiziyo n’abafite ubushobozi bwo kugura ifatabuguzi (Consumers).

Niba abaturage b’u Rwanda ari Miliyoni 13 iri soko ni rito cyane. Muri aba, harimo abana, abadafite ubushobozi, abatabikunda, abatagira Televiziyo.

Iyi sosiyete y’abantu, ibarizwa mu miryango y’abantu 4 kuzamura batunze Televiziyo byibuze imwe mu rugo.

Ubushakatsi bwakozwe n’Ikigo International Telecommunication Union bugaragaza ko munsi y’Ubutayu bwa Sahara, urugo rumwe muri 3 arirwo ruba rutunze Televiziyo.

  • Twifashishe urugero rw’Ikigo k’Igihugu k’Ingufu (REG)

Intego ya REG kugeza ubu ni uko mu Mwaka wa’i 2024, amashanyarazi azaba yageze ku baturage bose ku kigero cya 100%.

Ubu ingo zirenga Miliyoni n’ibihumbi 180 zifite amashanyarazi afatiye ku muyoboro mugari, mu gihe izisaga ibihumbi 430 zo zifite amashanyarazi adafatiye ku muyoboro mugari.

Bivuze ko mu Rwanda haba hari ingo zikabaka Miliyoni 2.

Niba munsi y’Ubutayu bwa Sahara urugo rumwe ari rwo rutunga Televiziyo, bivuze ko ingo hafi ibihumbi 800 arizo zifite inyakira mashusho (TV sets).

  • Twibaze

Ushingiye kuri ibi, mu Rwanda haba hari Televiziyo (TV set) Miliyoni (Pay Tv & Free to Air) muri Miliyoni 13 z’Abanyarwanda?.

Ese haba hari Dekoderi za Pay TV nibura ibihumbi 100 za Kampani 4 zitanga iyi serivisi mu Rwanda ziri mu baturarwanda?

Ese nibura Dekoderi ibihumbi 50 zigurirwa ifatabuguzi buri Kwezi?

Uretse kuba abagura ifatabuguzi baba benshi mu gihugu nk’urugero niba Igihugu gituwe na Miliyari nk’Ubushinwa n’Ubuhinde, abagura Ifatabuguzi baziyongera n’igiciro cyo kugura uburenganzira bwo kwerekana shampiyona kizazamuka kuko n’abakiriya bagura ifatabuguzi ari benshi.

Aha, dufashe nk’urugero rwa shampiyona y’Abongereza ikunzwe na benshi ubwabo ni abakiriya, aba bkaaziyongeraho Abanyarwanda, Abashinwa n’Abahinde, mbese muri rusange Isi yose irayikeneye.

Ibi niyo mpamvu yerekanwa ku Isi na Televiziyo zirenga 200.

Buri imwe ihawe agaciro ka Miliyoni 220 Frw, ukube uko werekana mu bihugu birenze kimwe ni ko Amafaranga wishyura yiyongera.

Televiziyo 4 zo muri Afurika nizo zifite ubushobozi bwo kwishyura amasezerano yo kwerekana Shampiyona y’Ubwongereza (Premier League TV Rights).

  • Startimes izajya itanga aya mafaranga gusa?

Igisubizo ni oya. Aya mafaranga yavuzwe haruguru ni ayo kugura uburenganzira bwo kwerekana Shampiyona.

Iki Kigo kizanishyura andi nk’aya yo gukora Imikino (Matches Production).

Aho bataye imbere, hari aho amakipe ahabwa inshingano yo kwikorera Match Production icyo gihe Amafaranga ahabwa amakipe ariyongera.

Nk’urugero, aho kuba Miliyoni 220 Frw akaba nka Miliyoni 500 Frw kuko uwerekana imikino (Broadcaster) abona Feed (amashusho) nta kindi asabwe uretse kwishyura.

  • Hasabwa iki ngo amakipe yo mu Rwanda abone Amafaranga yisumbuye?

Nta kindi ni ugushaka  abafatanyabikorwa batandukanye.

Urugero, niba uwatsindiye kwerekana imikino yatanze Miliyoni 220 Frw ku Mwaka, kwitirwa Shampiyona nabwo bikishyurwa hafi inshuro ebyiri z’aya yatanzwe.

  • Ubundi buryo bwatanga amafaranga nk’uko mu zindi Shampiyona bikorwa

▪️ Official Insurer: Kampani y’ubwishingizi

▪️ Official Award Partner: Kampani ishinzwe guhemba abakinnyi

▪️ Official Bank: Banki ikorana na Shampiyona

▪️ Official Telecommunication: Umufatantabikorwa mu Itumanaho wa Shampiyona

▪️ Official Betting Company: Kampani y’ibijyanye no gutega imikino

▪️ Official Tourism Partner: Kampani y’ibijyanye n’Ubukerarugendo bugamije kwamamaza Shampoiyona

Iyo aba bose bose batanze amafaranga agakusanywa, ikipe ibona Amafaranga ahagije yo kuyitunga hatabariwemo ibihembo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *