Rwanda: Perezida wa Guinée n’Umufasha we bunamiye Inzirakarengane za Jenoside yakorewe Abatutsi

Perezida wa Guinée, Lt Gen Mamadi Doumbouya na Madamu Lauriane Doumbouya bari mu ruzinduko rw’iminsi itatu mu Rwanda, basuye Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali, banunamira inzirakarengane ziharuhukiye.

Lt Gen Mamadi Doumbouya yageze ku Rwibutso rwa Kigali ruri ku Gisozi kuri uyu wa Gatanu. Yari aherekejwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Dr Vincent Biruta; Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr Bizimana Jean Damascène n’abandi bayobozi bari mu itsinda bari kumwe i Kigali.

Yasobanuriwe amateka mabi yagejeje u Rwanda kuri Jenoside yakorewe Abatutsi, ingaruka zayo ndetse n’urugendo rw’igihugu mu kongera kwiyubaka no kubaka ubumwe n’ubwiyunge mu myaka 30 ishize.

Nyuma yo gusobanurirwa amateka ashaririye u Rwanda rwanyuzemo, Perezida wa Guinée, Lt Gen Mamadi Doumbouya na Madamu Lauriane Doumbouya bashyize indabo kuri uru rwibutso.

Jenoside yakorewe Abatutsi yateguwe ndetse ishyirwa mu bikorwa n’ubutegetsi bubi aho mu gihe cy’iminsi 100 gusa abarenga miliyoni bishwe bazira uko bavutse.

FPR Inkotanyi yahagaritse Jenoside ndetse ishyiraho imirongo migari yo kucyongera kucyubaka ku buryo buri Munyarwanda acyibonamo kandi akagira uburenganzira busesuye kuri gahunda zose zirebana n’ubuzima bwacyo.

Lt Gen Mamadi Doumbouya yatangiye uruzinduko rwe mu Rwanda ku wa Kane. Akigera mu Mujyi wa Kigali yakiriwe na Perezida Paul Kagame ndetse uyu munsi bagiranye ibiganiro byihariye mu gushimangira ko umubano w’ibihugu byombi umaze gutanga umusaruro.

Amafoto

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *