Rwanda: Perezida Kagame yayoboye Inama yo ku rwego rwo hejuru rw’Inzego z’Umutekano

Kuri uyu wa 15 Ugushyingo 2023, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, icyarimwe n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo, Kagame Paul yaraye ayoboye Inama yo ku rwego rwo hejuru y’Umutekano.

Urubuga rwa X rw’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro, rwatangaje ko yitabiriwe n’Abasirikare bakuru baba abacyuye igihe n’abakiri mu kazi, abapolisi bakuru muri Polisi y’Igihugu, inzego z’Ubutasi, Urwego rw’Ubugenzacyaha n’Urwego rw’Amagereza.

Iyi Nama itavuzwe aho yabereye, iteranye mu gihe Umwuka ukomeje kuba mubi hagati ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo n’u Rwanda.

Repubulika ya Demokarasi ya Congo ishinja u Rwanda kuvogera umutekano wayo mu Burasirazuba bw’iki gihugu rwikinze mu Mutwe w’Inyeshyamba wa M23, gusa ibi u Rwanda ntabwo rwahwemye kubihakana ruvuga ko ari ibinyoma bidafite aho bishingiye.

U Rwanda narwo rushinja Repubulika ya Demokarasi ya Congo gutera inkunga no kwifatanya n’Umutwe w’Iterabwoba wa FDLR ugizwe n’abasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, aho ubufatanye bwa bombi buhungabanya umutekano w’u Rwanda by’umwihariko mu Burengerazuba n’Amajyaruguru y’Igihugu.

Ni mu gihe kandi mu minsi ishize, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa USA, yasabye ba Perezida Kagame w’u Rwanda na Perezida Félix Tshisekedi wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo gukura ku Mipaka ibahuza Ingabo bamaze igihe barahashyize.

Amafoto: Village Urugwiro

Image

Image

Image

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *