Rwanda: Ntibavuga rumwe ku Mugenzo w’Indabo zihabwa ab’Igitsina Gore


image_pdfimage_print

Muri iki gihe aho unyuze hose usanga abasore cyangwa abagabo bacicikana bagura Indabo abandi bazisoroma aho zihinze, wabaza bakakubwira ko ari izo guha abagore cyangwa abakobwa bakundana. Ibi bikaba akarusho mu gihe cy’Impera z’Icyumweru cyangwa se ku Masabukuru. Gusa ni ubwo bimeze bitya, ntabwo bivugwaho rumwe bitewe n’uburyo bwa hato na hato bikorwamo.

Ababinenga bavuga ko ari umugenzo cyangwa umuco w’imahanga kuko mu Rwanda bitahasanzwe.

Ubusanzwe bimenyerewe ko indabyo (Indabo) zihabwa Umuntu wururutse Rutemikirere, uwakoze Ubukwe n’igihe hashyingura uwitabye Imana.

Ibi ntabwo ariko bikiri kuri ubu, kuko ahantu hose usanga zitangwa, ndetse zinagurishirizwa ku Mihanda irimo n’iyo mu Mujyi wa Kigali Rwagati.

Abazigura, iyo ubabajije bakubwira ko bazishyiriye abagore cyangwa abakobwa, gusa ntabwo bose bahuriza kugisobanuro cyazo.

Abo THEUPDATE yashoboye kuganiza, bayibwiye ko ari Ubusirimu bubibatera, mu gihe hari n’abayitangarije ko Abagore/Abakobwa basigaye bazikunda cyane.

Bakomeje bavuga ko bitakiri ngombwa ko Umukobwa/Umugore azanirwa Ururabo ngo ni uko yakoze Ubukwe, umuntu ugiye kwakirwa ku Kibuga cy’Indege cyangwa hari uwapfuye.

Aba batifuje ko amazina yabo atangazwa bagize bati:

Kuri ubu, umuntu wabyaye ajyanirwa Indabyo, uwasoje ikiciro runaka cy’Amashuri ya Kaminuza arazihabwa, uwageze ku gikorwa cy’indashyikirwa nawe bikaba uko, mu gihe ku Munsi w’Abakundanye ho biba agahebuzo.

Ni ubwo hari abanenga uyu mugenzo, uko iminsi ihita indi igataha ubona ukomeje gufata indi ntera by’umwihariko mu Mijyi.

Ababinenga bavuga ko ari ugukabya, kuko abenshi iyo ubabaajije iby’uyu mugenzo, usanga badahuriza ku mpamvu imwe.

Mu gihe ababikora bavuga ko ari amajyambere, kuko babona nta byacitse iba ihari.

N’ubwo bimeze bitya ariko, hari abifuza ko gutanga ururabo byajya bikoranwa umucyo, kugirango n’uruhawe abona ko ruvuye ku mutima w’urutanze aho kubyita agahararo.

Ubusanzwe, gutanga Ururabo rero, bifatwa nka kimwe mu bikorwa bikomeye bikorerwa Umuntu wishimiwe cyane bamwereka Urukundo ruzira imbereka.


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *