Rwanda: Mutarama na Gashyantare zasize Ibiciro ku Isoko bizamutseho 4.9%

Banki Nkuru y’u Rwanda, BNR, yagaragaje ko ihindagurika ry’ibiciro ku isoko ryagabanutse ku gipimo cya 6,4% mu Kuboza 2023 bivuye kuri 20,7% byariho muri Mutarama uwo mwaka. Mu mezi abiri ya mbere ya 2024 ihindagurika ry’ibiciro riri ku gipimo cya 4,9%.

BNR yabigarutseho kuri uyu wa Kane, tariki ya 21 Werurwe 2023, ubwo yagaragazaga uko politiki y’ifaranga n’ibijyanye n’imari bihagaze mu Gihugu.

Iki gikorwa cyitabiriwe n’abayobozi mu nzego zitandukanye zifite aho zihuriye n’imari barimo na Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr Uzziel Ndagijimana.

Ihindagurika ry’ibiciro by’ibiribwa ku isoko ryigeze kugera ku gipimo kiri hejuru ya 50%. Byitezwe ko uyu mwaka ritazarenga igipimo cya 5%.

Guverineri wa Banki Nkuru y’u Rwanda, John Rwangombwa, yagaragaje ko ubukungu bw’u Rwanda bwari buhagaze neza kuko imibare yerekana ko nk’umusaruro mbumbe wabwo wageze ku gipimo cya 8.2% nyamara intego yari 6.2%.

Icyuho kiri hagati y’ibyoherezwa n’ibitumizwa mu mahanga cyazamutseho 10.2% mu mwaka ushize, ibyatumijweyo byazamutseho 6.9% mu gihe ibyoherejweyo byo byiyongereyeho 1.7%.

Ku rundi ruhande ihindagurika ry’ibihe, intambara zikomeje kuba hirya no hino ku Isi zishobora guhungabanya ubukungu bw’Isi muri rusange bwari bwazamutseho 3.1% mu mwaka ushize.

Amafoto

Guverineri wa Banki Nkuru y’u Rwanda, John Rwangombwa

 

 

Mutuyeyezu Jean Claude

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *