Rwanda: Murenzi Abdallah yasezeye ku nshingano zo kuyobora Ishyirahamwe ry’Umukino w’Amagare

Murenzi Abdallah, Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umukino w’amagare mu Rwanda (FERWACY) na Nkuranga Alphonse wari Umuyobozi Nshingwabikorwa w’iri shyirahamwe bombi beguye ku nshingano zabo.

Nta mpamvu yatangajwe y’ubwegure bwabo ariko amakuru Imvaho Nshya yamenye ni uko iri yegura rifitanye isano n’ibibazo bimaze iminsi bivugwa muri FERWACY.

Perezida wa Repubulika Paul Kagame, aherutse kugaruka kuri bimwe mu bibazo biri muri FERWACY avuga ko hari bamwe mu bayobozi b’iri shyirahamwe bashakiye Viza abo mu miryango yabo ndetse n’abakinnyi bari bagiye gukinira mu gihugu cy’u Bwongereza bakijyana nta n’amafaranga bafite kugira ngo babashe kugura amazi mu nzira.

Murenzi yatorewe manda ebyiri z’ubuyobozi bwa FERWACY mu kwezi k’Ukuboza 2019, yongera gutorerwa uwo mwanya mu kwezi kwa Kamena 2022.

Nkuranga Alphonse wari Umuyobozi Nshingwabikorwa nawe yasezeye kuri izi nshingano.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *