Rwanda: MINUBUMWE yasabye Amadini n’Amatorero kuzirikana mu Isengesho ‘Ubumwe n’Ubudaheranwa bw’Abanyarwanda’

MINUBUMWE yaganiriye n’abayobozi b’Amadini ku ruhare rw’Imiryango Ishingiye ku Myemerere mu rugendo rwo kubaka Ubumwe n’Ubudaheranwa by’Abanyarwanda.

Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 17 Ukwakira 2023, Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Ishingano mboneragihugu “Minubumwe”, yateguye ibiganiro byahuje Abanyamadini n’Amatorero n’Imiryango ishingiye ku Myemerere mu rwego rwo kurebera hamwe uruhare rw’izi nzego mu rugendo rwo kubaka Ubumwe n’Ubudaheranwa by’Abanyarwanda.

Ni ibiganiro byabereye kuri Hotel Lemigo mu Mujyi wa Kigali, bikaba byitabiriwe by’umwihariko na Minisitiri wa Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Ishingano mboneragihugu, Dr. Bizimana Jean Damascene.

Bimwe mu byarutsweho muri biganiro, hibazwe ku guhuza imyemerere n’Ubunyarwanda, aho usanga amwe mu Madini n’Amatorero, abakirisitu bayo bashyira imbere Ubukirisitu kurusha Ubunyarwanda.

Kuri iyi ngingo, abitabiriye ibi biganiro bagaragaje ko kurutisha Imyemerere Ubunyarwanda, atari ibintu byiza kuko hatabayeho kubihuza byombi, bishobora kugira ingaruka mu rugendo rw’Ubumwe n’Ubwiyunge bw’Abanyarwanda.

Bwana Omer Mayobera, ukorera Umuryango International Alert, yagaragaje ko imwe mu mbogamizi ihari, ari ukudahuza Amateka n’Imyerere, by’umwihariko kwibanda mu kwigisha Amateka y’Igihugu.

Yagize ati:”Akeshi usanga mu Myemerere y’abatugana cyangwa natwe ubwacu, twigisha cyangwa tukitsa ku mibereho y’abandi n’amateka abandi banyuzemo, nyamara natwe dufite ayacu twabigisha kandi akazagirira Igihugu akamaro mu bihe biri imbere”.

“Nk’urugero, muri Kiliziya higishwa amateka y’abahowe Imana b’i Bugande, ntago ari bibi, ariko se kuki tutayafatiraho urugero natwe tutakora imfashanyigisho zacu by’umwihariko izigaruka ku Mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, kuko uko iminsi ishira indi igataha, ababaye muri aya Mateka bava muri ubu Buzima, ku buryo hatagize igikorwa, mu myaka iri imbere aya Mateka Igihugu cyanyuzemo yasibangana”.

Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Ishingano mboneragihugu, Dr. Bizimana Jean Damascene, yasabye abitabiriye ibi biganiro kwimakaza Ubumwe bw’Abanyarwanda kuko ari inshingano muzi Igihugu cyubakiyeho.

Ati:”Ubumwe bw’Abanyarwanda bukwiriye kujya mu buzima bwacu bwa buri munsi. Kuko iyo urebye aho Iterambere rigeze, usanga Imbuga nkoranyambaga hari amakuru azitambukaho, ku buryo hatabayeho kuganira bihoraho, intego yo gutsimbataza Ubumwe n’Ubudaheranwa bw’Abanyarwanda ishobora gukomwa mu nkokora”.

Minisitiri Bizimana yasoje agira ati:”Mu masengesho mukora, muzajye muhora muzirikana gusengera Igihugu by’umwihariko na Gahunda y’Ubumwe n’Ubudaheranwa bw’Abanyarwanda”.

Abiganiro nk’ibi byaherukaga gukorwa muri Mutarama y’uyu Mwaka, kuri iyi nshuro byateguwe ku bufatanye bwa MINUBUMWE, International Alert na USAID.

Amafoto

May be an image of 2 people, dais and text
Minisitiri Bizimana yasabye Abanyamadini n’Amatorero gusengera Igihugu by’umwihariko na Gahunda y’Ubumwe n’Ubudaheranwa bw’Abanyarwanda.

 

May be an image of 1 person and dais
Omer Mayobera, umukozi w’Umuryango International Alert ni umwe mu baganirije abitabiriye ibi biganiro

 

May be an image of 1 person and dais
Inkesha Aliane, umuyobozi wa International Alert mu Rwanda

 

May be an image of 4 people, dais and text

May be an image of 1 person, dais, newsroom and text that says "Repubi Ministry and"
Pasiteri Ndayizeye uyobora ADEPR mu Rwanda, ni umwe mu bitabiriye ibi biganiro

 

May be an image of 3 people, dais and text

May be an image of 6 people and dais

May be an image of 2 people and dais

May be an image of 1 person and dais
Mufti w’u Rwanda, Sheikh Hitimana Salim, yijeje MINUBUMWE uruhare rw’Idini ya Isiramu mu Rwanda mu kubaka Ubumwe n’Ubudaheranwa bw’Abanyarwanda

 

May be an image of 3 people and dais

May be an image of 1 person, dais and text
Dr. Niwenshuti Marcelline, Umupasiteri mu Idini rya EPR

 

May be an image of 8 people and dais

May be an image of 2 people and dais

May be an image of 2 people, dais and text

May be an image of 3 people, people studying and dais

May be an image of 4 people, dais and text

May be an image of 4 people, dais and text

May be an image of 11 people, people studying, table, dais and text

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *