Rwanda: Minisitiri w’Urubyiruko yaruhamagariye gutanga umusanzu mu kurwanya Ibiza

Minisitiri w’Urubyiruko, Utumatwishima Abdallah yaruhamagariye gutanga umusanzu ufatika mu bikorwa by’ubukorerabushake mu rwego rwo guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe.

Yabigarutseho mu muganda rusange udasanzwe wabereye mu Karere ka Rubavu kuri uyu wa Gatandatu.

Muri uyu muganda urubyiruko n’abagororwa basukuye ibyumba by’amashuri  bya Seminari Nto ya Nyundo, ishuri rimaze iminsi irenga 10 zidatanga amasomo kuva aho rishegeshwe n’imyuzure y’umugezi wa Sebeya, abanyeshuri bakaba barabaye bimuriwe ahandi.

Mu buryo bugaragara, uyu muganda n’indi yawubangirije, biratanga icyizere noneho ko mu cyumweru gitaha, amashuri ashobora kwigirwamo.

Minisitiri w’Urubyiruko Utumatwishima Abdallah wifatanyije n’uru rubyiruko mu muganda, yarushushikarije kwinjira mu bikorwa by’ubukorerabushake, aho mu bihe nk’ibi umusanzu warwo ukenewe cyane.

Iseminari Nto ya Nyundo yibasiwe n’ibiza byashegeshe Intara y’Uburengerazuba by’umwihariko Akarere ka Rubavu iherereyemo

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *