Rwanda: Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu yasabwe gusobanurira Abadepite ibibazo biri mu mitangire ya Serivisi

Inteko rusange y’Umutwe w’Abadepite yafashe umwanzuro wo gutumiza Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, kugira ngo atange ibisobanuro mu magambo ku bibazo byagaragaye mu mitangire ya serivisi itanoze ya bamwe mu bakozi b’inzego z’ibanze, bigaragara muri raporo y’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere RGB.

Ibi ngo bigomba gukorwa mu gihe kitarenze amezi atatu.

Iyi raporo igaragaza ko umubare w’abaturage bishimira serivise bahabwa n’inzego za Leta wagabanutse ugereranije n’ibindi bipimo by’imiyoborere RGB yakozeho ubushakashatsi, ku buryo abagera kuri 50% bavuze ko batishimira serivisi zirimo n’izitangirwa mu nzego z’ibanze.

Abadepite bashimye ibikorwa by’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere mu mwaka ushizwe wa 2021-2022, bavuga ko bijyanye n’inshingano zarwo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *