Rwanda: Minisiteri y’Umutekano, Polisi na RIB bagaragarije Itangazamakuru uko Ubutabera n’Umutekano w’Igihugu bihagaze

Ku gicamunsi cya tariki ya 4 Ukwakira 2023, ku kicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru, habereye ibiganiro byahuje Polisi y’u Rwanda, Urwego rw’Igihugu rw’ubugenzacyaha (RIB) n’itangazamakuru  bigamije gushimangira ubufatanye mu guteza imbere umutekano n’ubutabera.

Atangiza ibi biganiro, Minisitiri w’Umutekano w’imbere mu Gihugu, Alfred Gasana, yavuze ko izi nzego zombi zifite byinshi zihuriyeho ku mutekano w’igihugu n’ubutabera.

Ni ibiganiro byitabiriwe n’abarimo; Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa nkuru ya Leta, Dr. Emmanuel Ugirashebuja, Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda (IGP) Felix Namuhoranye n’Umunyamabanga Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’ubugenzacyaha (RIB) Col. (rtd) Jeannot Ruhunga.

Minisitiri Gasana, ku ishusho y’umutekano mu gihugu, yavuze ko muri rusange umutekano umeze neza, inzego zombi Polisi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha zuzuzanya mu nshingano zifite zigira uruhare rw’ingenzi mu iterambere rirambye.

Yagize ati: “Umutekano umeze neza uretse ibiza byagiye bigaragara kuva mu ntangiriro z’uyu mwaka turimo bigasenya amazu, bigahitana abantu, amatungo ndetse n’ibikorwaremezo. Muri iyi minsi kandi harimo kugaragara ubujura bw’ibikorwaremezo nk’insinga z’amashanyarazi n’ibindi ndetse hakaba n’abarimo gusiga ubuzima muri ubu bujura.”

Yavuze ko abanyarwanda bakeneye umutekano n’ubutabera kugira ngo babashe gutanga  umusanzu wabo mu iterambere ry’igihugu mu bushobozi bwabo kandi ko Ibi bisaba gukorana umwete, gutekereza neza, gutanga serivisi nziza, guhanga udushya no kurinda ibyagezweho.

Yasabye ko hashyirwa ingufu mu kurwanya ibyaha nk’ubujura, ihohoterwa rishingiye ku gitsina no gukumira impanuka zo mu muhanda.

IGP Namuhoranye yavuze ko ubufatanye hagati ya Polisi y’u Rwanda na RIB atari amahitamo ahubwo ko ari inshingano zihuriyeho zo kurinda ituze, umutekano n’ubutabera by’abanyarwanda.

Mu gusoza ibiganiro, Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Dr. Emmanuel Ugirashebuja yavuze ko Polisi na RIB ari inzego zuzuzanya kandi zigamije gusenyera umugozi umwe mu kurwanya ibyaha, ashima uruhare rw’itangazamakuru mu guhuza umuturage n’izindi nzego hagamijwe kurwanya no gukumira ibyaha.

Ati:“Polisi na RIB ni inzego zuzuzanya kandi zigamije gusenyera umugozi umwe harwanywa ibyaha, kuba zahura zikagirana ibiganiro nta gishya kirimo kuko ari umwanya wo guhura bakungurana ibitekerezo ku bintu bitandukanye. Hari byinshi byagezweho ariko na none urugendo ruracyari rurerure mu cyerekezo cy’ubuyobozi bw’igihugu ku gihugu no ku baturage bacyo.

Ubu bufatanye buzahoraho, Itangazamakuru rikomeze kugeza ku baturage ubutumwa bugamije kurwanya no gukumira ibyaha bityo bakomeze kubaho batekanye.”

Muri ibi biganiro abanyamakuru bahawe umwanya babaza ibibazo banatanga ibitekerezo, byose birasubizwa ibindi bihabwa umurongo.

Amafoto

Minisitiri w’Umutekano w’imbere mu Gihugu, Alfred Gasana

 

Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda CG Felix Namuhoranye

 

Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa nkuru ya Leta, Dr. Emmanuel Ugirashebuja

 

Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda CG Felix Namuhoranye, Minisitiri w’Umutekano w’imbere mu Gihugu, Alfred Gasana n’Umunyamabanga Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’ubugenzacyaha (RIB) Col. (Rtd) Jeannot Ruhunga.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *