Rwanda: Minisante yasabye kugira ihame kwisuzumisha kenshi Indwara zitandura

Minisiteri y’ubuzima iri mu kwezi kwahariwe kurwanya, kwirinda no kwisuzumisha indwara zitandura by’umwihariko indwara zitera kuzamuka k’umuvuduko w’amaraso.

Ubu bukangurambaga bwibanda mu bice bigize Umujyi wa Kigali by’umwihariko, kuko ariho hakunze kugaragara abaturage bamaze gufatwa n’izindwara.

Mu minsi ibiri y’iki Cyumweru cya kabiri cy’Ukwezi kwa Nzeri ( 11-12/09/2023, ubu bukangurambaga bwarakorewe mu Bitaro bya Kacyiru, aho intumwa za RBC zoherejwe guhugura abandwayi baba baje kwivuza izindi ndwara, babasaba kuzirikana kwisuzumisha kenshi indwara zitandura by’umwihariko izitera izamuka ry’umuvuduko w’amaraso.

Ubu bukangurambaga bwibanze ku bishobora gutera izi ndwara n’uburyo zakirindwa.

Basobanuriwe ko kurya kenshi ibiryo byigajemo Amavuta yo ku kigero cyo hejuru nk’Inyama, Amata, Formage, Amafiriti n’ibindi, uba wishyira mu kaga ko kwandura izi ndwara.

Muri ubu bukangurambaga bibukijwe mu gihe bagize ibimenyetso nko gucika intege, kumva udafite ubushake bwo kurya, isereri, isesemi no kutishima, ugomba guhita wihutira kujya kwa muganga bakagusuzuma ukamenya ko ubuzima bwawe butari mu kaga ko kuba waba warafashwe n’indwara y’umuvuduko ukabije w’amaraso.

RBC kandi ikomeza yibutsa Abanyarwanda bose ko kwita ku buzima bwabo ari inshingano zitareba undi muntu uwariwe wese, kuko iyo ukinnye ku buzima gato bugucika ubureba, bityo bakwiye kujya barya indyo zujuje ubuziranenge kandi zitangiza imibiri yabo bakurikiranye uburyohe gusa.

Bakirinda kunywa Itabi n’Inzoga mu gihe bamenyeko bamaze kwandura ubu burwayi, bakirinda guhangayika no kutiyitaho kandi bagakora n’imyitozo ngororamubiri.

Amafoto

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *