Rwanda: Menya ibyihariye ku gihingwa cya Kawa kimaze kwinjiza arenga Miliyaridi 108Frw

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere iyoherezwa mu mahanga ry’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi, NAEB cyatangaje ko mu mwaka wa 2022, umusaruro w’ikawa u Rwanda rwohereje mu mahanga winjije 99,736,947 (arenga Miliyari 108Frw) ndetse hari intego y’uko bizagera mu 2024 iki gihingwa cyinjiza miliyari 120 Frw.

Kugeza ubu ikawa ifatwa nka kimwe mu bihingwa ngengabukungu byinjiriza u Rwanda akayabo, ndetse karushaho kwiyongera uko imyaka iza indi igataha.

Nibura buri mwaka u Rwanda rushyira ku isoko ikawa iri hagati ya toni 16000 na toni 21000, zivuye ku buso bwa hegitari 42000 buhinzeho iki gihingwa hirya no hino mu gihugu. Mu bwoko bw’ikawa buhingwa cyane mu Rwanda harimo Bourbon na Arabica.

Kugeza ubu imibare itangwa na NAEB igaragaza ko mu mwaka ushize wa 2022, u Rwanda rwohereje ku isoko ikawa ingana na toni 24,000 zinjije arenga miliyari 108 Frw.

Gahunda y’ibikorwa bya NAEB igaragaza ko nibura bizagera mu mwaka wa 2024 u Rwanda rushyira ku isoko ikawa ingana na toni 27,000.

Muri rusange bizagera muri uyu mwaka ibihingwa n’ibikomoka ku matungo u Rwanda rwohereza mu mahanga byinjiza miliyari 1$, arimo ayinjizwa n’ikawa azava kuri miliyoni 61$ yinjije mu 2017/2018 akagera kuri miliyoni 120$ azinjira mu 2024. Ni intego ishobora kweswa cyane ko mu cyumweru gishize iki gihingwa cyinjirije u Rwanda 2,796,579$ (miliyari 3 Frw).

Amateka y’ikawa mu Rwanda! N’ibibazo abahinzi bahura nabyo.

Ikawa yatangiye guhingwa mu Rwanda mu myaka ya 1900 izanywe n’abakoloni b’Abadage, kugeza ubu ubuhinzi bw’iki gihingwa ngengabukungu bubarizwamo Abanyarwanda barenga 400,000 ari nabwo bakesha imibereho yabo n’iy’imiryango yabo.

Kimwe mu bibazo byakunze gukarukwaho ni uko nubwo ikawa yinjiriza amafaranga menshi ibihugu, agera ku bahinzi akiri make cyane ku buryo atabafasha no gukomeza gukora ubu buhinzi neza.

Iki kibazo cyongeye kugarukwaho kuri wa Mbere tariki 13 Gashyantare, mu nama mpuzamahanga ihuriza hamwe abatunganya ikawa baturutse hirya no hino ku Isi izwi nka ‘World Coffee Producers Forums’.

Abateraniye muri iyi nama basaga 800 baturutse mu bihugu 40 bari kurebera hamwe uko ibikorwa byo gutunganya ikawa ku Isi byarushaho gutera imbere ndetse bikagirira akamaro ababikora.

Ubwo yatangizaga iyi nama, Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr Gérardine Mukeshimana yagarutse kuri iki kibazo gikunze kugaragazwa n’abahinzi b’ikawa, cyo kugurirwa umusaruro wabo ku giciro kiri hasi kandi yinjiriza ibihugu akayabo.

Ati Nubwo ikawa iri mu binyobwa bikunzwe cyane ku isi ntabwo bivuze ko abahinzi b’ikawa babarirwa muri miliyoni babayeho neza cyangwa babona ejo hazaza heza.

Yakomeje avuga ko mu gihe amahanga akomeje kungukira mu buhinzi bw’ikawa, abayihinga bo bakigorwa no kubaho.

Ati Abahinzi b’ikawa ntibabasha no kwiyishyurira ikiguzi cyo kuyihinga.

Abafatanyabikorwa twese turi mu bikorwa byo gutunganya ikawa dukwiriye gufatanya kugira ngo abahinzi babone amafaranga bakwiriye ndetse babeho ubuzima bubahesha Agaciro bo n’imiryango yabo.

Amafaranga duhabwa aracyari make!

Abakora ubuhinzi bw’ikawa mu Rwanda bavuga ko nubwo amafaranga bahabwa ku kilo agenda azamuka umwaka ku wundi, akiri make. Mu mwaka ushize yageze kuri 410 Frw.

Ndashimye Cassien ni umwe mu bahinzi b’ikawa bakorera ibikorwa byabo mu Murenge wa Nyarusange mu Karere ka Muhanga.

Uyu mugabo watangiye guhinga ikawa mu 1997, avuga ko iyo yitegereje imvune ahura nazo mu guhinga ntaho zihuriye n’amafaranga bahabwa.

Ati Ubuhinzi bw’ikawa mbumazemo igihe kuko nabutangiye 1997 mfite ikawa 1340, ntabwo ibyo tubona nk’abahinzi bihagije, kugira ngo tugere ku musaruro wa kawa ufatika tuba twakoresheje ingufu nyinshi cyane, twanashoyemo n’ubundi bushobozi mu buryo bw’amafaranga, ariko ntabwo igiciro tucyishimiye kuko kiri hasi cyane.

Avuga ko nubwo aya mafaranga bahabwa ku kilo cy’ikawa agenda yiyongera, ntaho ahuriye n’uko imibereho y’uyu munsi yifashe.

Ati Hari icyahindutse ariko iyo urebye uko agaciro k’ifaranga kari gahagaze muri icyo gihe ukareba n’ubu aho ibinti bisigaye bihenze. Usanga bihabanye cyane, iyo urebye usanga wanavuga ko kiriya gihe aribwo kawa yari ifite Agaciro kuko iyo wabonaga ayo mafaranga washoboraga kugira icyo ukora kigufasha kwiteza imbere. Turasaba ko bongera Agaciro k’ikawa n’ingano y’ifumbire baduha.

Ibi Ndashimye abihuriyeho na Musengimana Landouard nawe ukorera ubuhinzi bw’ikawa mu Karere ka Muhanga.

Ati Mfite ubutaka burenga hegitari ebyiri buhinzeho ibiti by’ikawa 3800. Ntabwo igiciro gihari uyu munsi kigendanye n’ibyo dukora. Ikiro uyu mwaka baduhereye 410Frw ariko ukurikije n’imvune tugira ku ikawa usanga aya mafaranga adakwiriye ku muhinzi, nibura bakwiriye kuduha 500Frw cyangwa 600Frw. Umwaka ushize byari 320Frw.

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere iyoherezwa mu mahanga ry’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi, NAEB, Claude Bizimana, avuga ko ikibazo cy’uko abahinzi b’ikawa bagihabwa amafaranga make ku musaruro bakizi, ariko Leta ikora ibishoboka byose ngo bikemuke.

Ati Tumaze igihe tureba uburyo umuhinzi yabona ikiguzi kijyanye n’ibyo akora, haba ari mu buryo bwa nkunganire, muzi ko leta iyitanga cyane cyane muri iki gihe ibiciro n’inyongera musaruro byazamutse. Ariko na none leta irarenga igashaka amasoko meza. Iyo dushatse amasoko meza igiciro kigarukira n’umuhinzi, ibyo rero turabikora nka NAEB.

Bizimana yavuze ko iyi nama bayitezemo ibisubizo bizazamura imibereho y’umuhinzi w’ikawa, cyane ko ihurije hamwe ibihugu biri muri ubu buhinzi.

Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr. Gérardine Mukeshimana.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *