Rwanda: Kwitwara neza muri Gereza umazemo 2/3 by’Igifungo uzajya urekurwa utarinze kubisaba

Minisiteri y’Ubutabera iratangaza ko harimo gukorwa byinshi kugira ngo ikibazo cy’ubucucike bw’imfungwa n’abagororwa gikemuke, ndetse habeho no kunoza uburyo bwo kugorora abanyabyaha.

Ibi bikibuye mu biganiro byahuje abaminisitiri bafite ubutabera mu nshingano n’abadepite bagize komisiyo y’ubumwe bw’abanyarwanda, uburenganzira bwa muntu no kurwanya Jenoside.

Minisiteri y’Umutekano mu gihugu ivuga ko mu gukemura iki kibazo cy’ubucucike mu magororero, hatekerejwe uburyo butandukanye burimo kongera imibare y’abarekurwa kubera ko bamaze  gukora 2/3 by’igifungo bakatiwe n’inkiko bitwara neza.

Minisitiri w’Umutekano, Gasana Alfred avuga byajyaga bikorwa inshuro imwe mu mwaka ariko noneho bizajya bikorwa buri mezi atandatu kandi ngo ntibizajya bisaba ko umuntu ufunze ari we ubisaba.

Aha abadepite bagize impungenge zishingiye ku kuba abazasohoka batarangije ibihano bazaba benshi, bikaba byatuma habaho insubiracyaha nk’uko byagiye bigaragara hirya no hino mu gihugu

Kuri iki kibazo, Komiseri Mukuru w’Urwego rw’imfungwa n’abagororwa, DCG Marizamunda Juvenal avuga ko uburyo bwo gutegura imfungwa n’abagororwa burimo kunozwa ndetse ngo hagiye no kujyaho n’ibigo byihariye kuri iki kibazo.

Abadepite banagarutse ku kibazo cy’abantu bamara igihe kirekire mu magororero bataraburanishwa.

Minisitiri w’Ubutabera, Ugirashebuja Emmanuel yavuze ko

Iki kibazo nac yo cyamaze gushakirwa ibisubizo, ndetse mu minsi ya vuba ababarirwa mu 100 bazahita bafungurwa.

Ubu buryo buvuguruye  mu gufungura imfungwa n’abagororwa bukaba bwaramaze kwemezwa mu itegeko rigenga urwego rw’imfungwa n’abagororwa RCS.

Ubu amagororero y’u Rwanda acumbikiye abagera ku bihumbi 87, bangana na 145% by’umubare wateganirijwe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *