Rwanda: Ku Isabukuru y’Imyaka 20 imaze ishinzwe, Abanyamuryango ba GAERG bashimye uruhare rwabo mu kubaka Igihugu gitekanye

Abanyamuryango ba GAERG umuryango w’abanyeshuri barokotse Jenoside yakowerewe Abatutsi, bavuga ko bishimira ko nyuma yo kurokoka Jenoside yakorewe Abatutsi bakomeje gufatanya n’abandi banyarwanda kubaka igihugu gitekanye, cyunze ubumwe kandi gitera imbere.

Mu gikorwa cyiswe ”GAERG turashima”, abanyamuryango ba GAERG bavuze ko kuba bararokotse ari iby’agaciro gakomeye, bakaba bashima ababigizemo uruhare n’abababaye hafi mu rugendo rwo kwiyubaka.

Nyuma yo kurokoka bavuga ko imwe mu  nshingano bafite ni ukurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside aho yaba iri hose.

Mu kiganiro ku kubaho kuzana impinduka, Pastor Antoine Rutayisire wo mu itorero Anglicani ry’u Rwanda yabwiye abanyamuryango ba GAERG ko amahirwe igihugu cyabahaye badakwiye kuyapfusha ubusa.

Pastor Hortense Mazimpaka we avuga ko nyuma yo kurokoka no kwiyubaka, bakwiye gufatanya n’abandi banyarwanda guha agaciro umuryango.

Minisitiri w’ubumwe bw’abanyarwanda n’inshingano mboneragihugu, Dr. Jean Damascene Bizimana avuga ko GAERG ari abafatanyabikorwa ba Leta, ari nayo mpamvu hari byinshi byakozwe kugira ngo imibereho y’abarokotse Jenoside ibe myiza, nubwo yemeza ko hari  ibikwiye gukosorwa.

Igikorwa cya AERG turashima cyahuriranye kandi no kwizihiza isabukuru y’imyaka 20 ishize umuryango GAERG umaze ushinzwe.

Ni umuryango washinzwe mu 2003 hagamijwe ko abahoze mu Muryango w’abanyeshuri barokotse Jenoside yakorewe abatutsi bakomeza umurunga bahoranye ntibatatane.

Kuri ubu ufite abanyamuryango basanga 4500.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *