Rwanda – Kenya: Intumwa ya Perezida Ruto yakiriwe muri Village Urugwiro

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yakiriye Musalia Mudavadi, Umuyobozi Mukuru ushinzwe ibikorwa bya Guverinoma muri Kenya, wamushyikirije ubutumwa bwa mugenzi we, Perezida William Ruto.

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro, kuri uyu wa Gatanu byatangaje ko Perezida Kagame yakiriye bwana Mudavadi uri mu ruzinduko mu Rwanda.

Bwana Mudavadi akigera mu Rwanda kuri uyu wa Gatanu, ku kibuga mpuzamahanga cy’indege cya Kigali I Kanombe, yakiriwe n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga Gen (Rtd) James Kabarebe.

Ibiro bishinzwe ibikorwa bya Guverinoma ya Kenya, byatangaje ko uretse ubutumwa bwa Perezida William Ruto, Mudavadi azaniye mugenzi we w’u Rwanda, uru ruzinduko rugamije kurushaho gushimangira ubushuti busanzwe hagati ya Nairobi na Kigali.

Ibindi bimuzanye kandi harimo ibiganiro azagirana n’abayobozi batandukanye bigamije gutezimbere umubano hagati y’ibihugu bigize umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba.

Abakurikiranira hafi iby’uru ruzinduko, baravuga ko rufite aho ruhuriye n’Intambara iri kubera muri DR-Congo, ishyamiranyije Ingabo za DR-Congo zizwi nka FARDC n’Imitwe yitwaje Intwaro bivugwa ko bafatanyije n’Ingabo za M23.

Bwana Mudavadi ari mu Rwanda kandi nyuma yo gukubuka i Bujumbula mu Burundi, aho yakiriwe na Perezida Ndayishimiye.

Kuri ubu, Ingabo z’Uburundi ni zimwe mu ziri mu Burasirazuba bwa DR-Congo, aho zagiye kugarura Umutekao binyuze mu butumwa bw’Umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba EAC.

Umutwe wa M23, kuri uyu wa Kane watangaje ko utashimishijwe no kuba izi Ngabo z’Uburundi zarasubije iza DR-Congo bimwe mu bimwe mu bice wari warafashe ukabishyira mu maboko yazo.

Amafoto

Image

Image

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *