Rwanda: Ishyirahamwe ry’umukino wo Koga ryatangiye gutoranya abakinnyi bazaserukira Igihugu mu Marushanwa ya “CANA Zone 3”

Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 09 Nzeri 2023, Ishyirahamwe ry’umukino wo Koga ryatangiye amajonjora agamije gutoranya  abakinnyi bazahagararira Igihugu mu Marushanwa y’umukino wo Koga ahuza Ibihugu byo muri Afurika y’Uburasirazuba abarizwa mu Karere ka Gatatu, azwi nka “CANA Zone 3”.

Aya majonjora yabereye kuri Pisine y’Ishuri rya Green Hills Academy riherereye i Nyarutarama mu Mujyi wa Kigali, yitabiriwe n’anakinnyi bo mu makipe 10 abarizwa muri iri Shyirahamwe.

Aya makipe ni; Les Dauphins SC, Rubavu SC,Aquawave SC, Cercle Sportif de Kigali SC, Mako Sharks SC, Gisenyi Beach Boys SC Rwamagana Canoe & Aquatic Sports SC, Cercle Sportif de Karongi SC, Rwesero SC na Vision Jeunesse Nouvelle SC.

Ni ijonjora ribimburiye andi azakurikiraho kugeza mu mpera z’Ukwakira 2023, aho abakinnyi bazaba bahize abandi bazashyirwa mu mwiherero mbere y’uko imikino nyirizina itangira.

Uyu munsi wa mbere, witabiriwe n’Abakinnyi bari hagati y’Imyaka 10 kuzamura.

Inyogo zogwa muri iyi mikino y’Akarere ka 3 nizo zakozwe uyu munsi, zirimo: Freestyle, Backstroke, Breaststroke na Butterfly. Hozwe Metero 50, 100, 200 na 400.

Abakinnyi nka Dusabe Claude, Iradukunda Eric na Nahimana Isihaka basanzwe baserukira Igihugu, bitabiriye iri jonjora.

Abakinnyi basaga 120 nibo bitabiriye iri jonjora, ryanakurikiranywe n’Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’Umukino wo Koga mu Rwanda, Madamu Girimbabazi Rugabira Pamela.

Biteganyijwe ko ijonjora rya kabiri rizaba mu mpera z’uku Kwezi kwa Cyenda ntagihindutse.

Mu gihe nyuma y’amajonjora atanu azakorwa mu rwego rwo guhitamo aba bakinnyi, abazaba barahize abandi bazahurizwa hamwe, bagatangira umwiherero w’ikipe y’Igihugu.

Iyi mikino iri kwitegurwa, izabera kuri Pisine ya La Palisse Hotel mu Karere ka Bugesera no mu Karere ka Kicukiro.

Yaherukaga kubera mu Rwanda mu 2016, nabwo ikaba yarabereye kuri iyi Pisine ya La Palisse Hotel.

Impamvu iyi Pisine ariyo ikoreshwa, ni uko kugeza ubu ariyo iri ku rwego mpuzamahanga u Rwanda rufite.

Ni Pisine ifite Metero 50 z’Uburebure na Metero 25 z’Ubugari. Muri uyu mukino ikaba ifatwa nka ½ cya Pisine Olempike, kuko ubusanzwe Pisine Olempike iba ifite Metero 100 kuri Metero 50.

Umwaka ushize ubwo iyi mikino yaberaga mu gihugu cya Tanzaniya, u Rwanda rwari rwaserutse ndetse runegukanamo Imidali ine (4).

Icyo gihe ikipe yari iyobowe n’Umutoza Niyomugabo Jackson mu gihe abakinnyi bari; Dusabe Claude, Iradukunda Eric, Maniraguha Eloi, Nyirabyenda Neema na Ishimwe Claudette.

Muri iyo mikino, nibwo u Rwanda rwahawe kwakira imikino nk’iyi izaba mu 2025, mu gihe Sudani yahawe kwakira iyo muri uyu mwaka w’i 2023.

Gusa, bitewe n’ikibazo cy’umutekano muke uri muri Sudani, ubuyobozi bw’uyu mukino mu Karere ka Gatatu, bwasabye u Rwanda kwakira iyi mikino, nk’Igihugu gitekanye kandi giteza imbere Siporo by’umwihariko.

Agaruka kuri iri jonjora, Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’Umukino wo Koga mu Rwanda, Madamu Girimbabazi Rugabira Pamela, yagize ati:“Abakinnyi bakoreshejwe inyogo zitandukanye kandi nyinshi nk’uko bizaba bimeze mu Irushanwa. Ibi ni mu rwego rwo gutangira kubategura hakiri kare”.

“Uyu munsi wa mbere wasize utwereke abakinnyi barusha abandi muri buri kiciro ndetse n’aho dukwiriye gushyira imbaraga”.

“Abakinnyi bacu berekanye ko mu Nyogo ya Freestyle na Butterfly ariho bakomeye, aha natwe niho tugiye kwitsa mu yandi majonjora asigaye, gusa n’izindi Nyogo ntago tuzazirenza Ingohe”.

“Indi shusho uyu munsi udusigiye, ni uko mu bakinnyi bari hagati y’Imyaka 13, 14 no kuzamura, tuhafite Impano, bityo ari aho gushyira imbaraga muri uru rugendo rw’Amezi hafi abiri y’imyiteguro”.

Yunzemo ati:“Icyo kwishimira ni uko amakipe yose yohereje abakinnyi bayo b’inkorokoro kuko uyu munsi wari umwihariko nk’uwa mbere ubimburira andi duteganya imbere”.

Ubwo aya majonjora azaba arangiye, azadusigira abakinnyi 60, nabo tuzashakamo 30 ba nyuma bazaserukira Igihugu”.

Amafoto

Image
Madamu Girimbabazi Rugabira Pamela, yavuze nk’Ishyirahamwe banyuzwe n’umusaruro w’uyu munsi

 

Image
Nahimana Isihaka uzwi nka Bebeto ni umwe mu bakinnyi bitabiriye aya majonjora

 

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *