Rwanda: Inzobere mu kurengera Ibidukikije zisanga hakenewe Ubukangurambaga bwo gusobanurira abaturage ingamba zo gukumira Ibiza

Impuguke mu kurengera ibidukikije zisanga kugirango Politike y’Igihugu yo gukumira no guhangana n’ ibiza igere ku ntego zayo bisaba ko isobanurirwa abaturage bakayigiramo uruhare nk’abibasirwa n’ ibiza cyane banafate iya mbere mu kubikumira.

Bumwe mu buryo bwo gukumira ibiza ni uko abatuye ahashyira ubuzima bwabo mu kaga bahakurwa, imyaka ine irashize hari abakuwe nk’aha batujwe mu midugudu y’icyitegererezo, ubu barashima.

Amakuru y’abashegeshwe n’ibiza byibasiye Intara y’Amajyaruguru n’Uburengerazuba yabagezeho, bagasanga abo nabo bakwiye gufashwa.

Gutuza neza abaturage, n’ibindi bikorwa binyuranye ku gukumira ibiza ni bimwe muri byinshi biri muri Politike y’ Igihugu yo gukumira no guhangana n’ ibiza, yemejwe n’Inama y’Abaminisitiri mu cyumweru gishize.

Umunyabanga uhoraho muri Minisiteri y’Ibikorwa by’ ubutabazi Hbainshuti Philippe avuga ko iyi politike igamije kugaragaza ibikenewe, uko byakorwa n’uruhare rwa buri wese mu rugamba rwo gukumira ibiza, ndetse no guhangana n’ ingaruka zabyo.

Impuguke mu byo kurengera ibidukikije zigaragaza ko politike nk’iyi igaragaza ubushake buhagije bwa leta ku guhangana n’ iki kibazo gusa Vuningoma Faustin, impuguke akaba n’umuyobozi w’Ihuriro Nyarwanda ry’Imiryango itari iya Leta iharanira kurengera ibidukikije asanga politike nk’iyi igomba guherekezwa n’ ubukangurambaga bugamije gutuma buri wese yumva ishingano ze mu kuyishyira mu bikorwa.

Ubwo yasuraga abaturage bagizweho ingaruka n’ibiza mu Karere ka Rubavu, Perezida wa Repubulika Paul Kagame yijeje aba baturage ko ibi biza bizatsindwa nk’uko hari n’ibindi abanyarwanda bafatanyije batsinze kandi  ko leta izakomeza gukora ibishoboka mu guhangana n’ ingaruka zabyo.

Mu minsi ishize, ibiza byatewe n’ imvura nyinshi byahitanye abantu 135 mu Ntara y’Amajyaruguru n’i Burengerazuba, bisenya inzu 5963, bituma abakuwe mu byabo ubu bamaze kuba 20326, mu kubitaho Leta ikaba imaze gutanga ibiribwa birenga toni 420.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *