Rwanda: Impumeko mu baturage mbere y’Amatora ya Perezida n’ay’Abadepite

Abaturage baravuga ko biteguye amatora y’umukuru w’igihugu yahujwe n’ay’Abadepite, kuko iterambere bagezeho rishingiye ku mahitamo yabo. 

Ni mu gihe ku nshuro ya mbere umwaka utaha amatora y’umukuru w’igihugu azaba akomatanyijwe n’ay’abadepite.

Tariki 15 Nyakanga muri 2024 nibwo abaturage bazihitiramo umukuru w’igihugu n’abagomba kubahagararira mu Nteko Ishinga Amategeko, mu gihe Abanyarwanda baba mu mahanga bo bazatora tariki 14 Nyakanga.

Ni umunsi abaturage bavuga ko biteguye kwihitiramo ukwiye kuyobora u Rwanda n’abazabahagararira mu Nteko Ishinga Amategeko.

Ishyaka Green Party ryamaze gutangaza ko rizatanga umukandida mu matora y’umukuru y’igihugu ndetse rinahatanire imyanya mu Nteko Ishinga Amategeko.

Depite Frank Habizeneza niwe uzahagararira iri shyaka mu matora y’umukuru w’igihugu.

Kuba amatora y’umukuru w’igihugu azabera rimwe n’ay’abadepite ni ingingo umuyobizi w’ishyaka PS Imberakuri Mukabunani Christine nawe asanga bizafasha abaziyamamaza n’ubwo ishyaka ritaratangaza niba rizatanga umukandida ku mwanya w’umukuru w’igihugu.

Umwarimu muri Kaminuza akaba n’umusesenguzi ku miyoborere, Dr Mushimiyimana Emmanuel avuga ko uburyo abanyarwanda bihitiramo abagomba kubayobora binyuze mu mucyo bigaragaza intambwe mu Rwada rugezeho mu kwimakaza demokarasi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *