Rwanda: Impanuka zabaye mu Mwaka ushize zahitanye Ubuzima bw’Abantu 600

Polisi y’u Rwanda iratangaza ko abantu basaga 600 bahitanywe n’impanuka zo mu muhanda umwaka ushize, na ho abasaga ibihumbi bine barakomereka.

Ubuyobozi bwa Polisi y’igihugu buvuga ko bugiye kongera ubukanguramba ku mikoreshereze y’umuhanda no gukaza ibihano ku bica amategeko y’umuhanda.

Polisi y’u Rwanda ivuga ko impanuka 9400 ari zo zabaye umwaka ushize wa 2022.

Umuyobozi Mukuru  wungirije ushinzwe ibikorwa bya Polisi  CP Vincent Sano avuga ko izi mpanuka zahungabanije umutekano w’abantu n’ibintu ari na yo mpamvu harimo gukorwa ibishoboka byose ngo impanuka zirusheho kwirindwa.

Ku rundi ruhande kandi imibare igaragazwa n’umuryango  uharanira guteza imbere ubuzima mu Rwanda yerekana ko mu Rwanda k mu  baturage  100,000 abagera kuri 30 bicwa n’impanuka.

Iyi mibare  u Rwanda rufite iri hejuru y’ikigereranyo rusange mu bihugu byo munsi y’ubutayu bwa Sahara kuko bagera kuri 27/100,000.

Umuyobozi w’Umuryango nyarwanda uharanira guteza imbere ubuzima Dr Innocent Nzeyimana avuga ko impanuka zo mu muhanda zishobora kwirindwa ku kigero cya 99%.

Abagenzi n’abatwara ibinyabiziga bo bavuga ko umuti w’iki cyabazo washakirwa ku bakoresha umuhanda bose.

Mu zindi ngamba polisi yatangaje igiye gutangira umukwabu wo kugenzura impushya zo gutwara ibinyabiziga zatangiwe mu mahanga hagamijwe kureba izi impimbano n’izikoreshwa mu buryo butemewe n’amategeko.

Buri mwaka ku isi abantu 1,350,000  bapfa bazize impanuka, zikaba ziza ku mwanya wa munani mu bintu bihitana ubuzima bw’abantu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *