Rwanda: Imirenge Sacco ya Kagano na Gihombo yari isigaye idafite Ikoranabuhanga yarigejejwemo

Kuva kuri uyu wa Mbere, Imirenge Sacco 416 yo mu gihugu hose irimo gutanga Serivisi z’imari ikoresheje ikoranabuhanga, iyarigejwemo bwa nyuma ni iya Kagano na Gihombo yo mu Karere ka Nyamasheke.

Abanyamuryango bayo bashima ko baruhutse imvune ndetse n’umwanya munini bamaraga ku mirongo bategereje guhabwa Serivisi z’imari ku mirenge Sacco yabo.

Hari hashize imyaka 15 abanyamuryango b’Umurenge Sacco wa Kagano babitsa, babikuza, bizigamira ndetse banaguza mu buryo bugoranye, kuko Sacco yabo yakoraga mu buryo bwa gakondo, ngo byabatinzaga cyane bategereje amafaranga, bikica indi mirimo bakora.

Umurenge Sacco wa Kagano ndetse n’uwa Gihombo yo mu Turere twa Nyamasheke, kuri uyu wa Mbere niyo yasorejwemo icyiciro cyo kugeza ikoranabuhanga mu Mirenge Sacco yose yo mu gihugu. 

Abanyamuryango bayo ngo biteze impinduka mu mikorere yayo ugereranije na mbere, iterambere ryabo naryo rizikuba kenshi.

Mu cyerekezo cy’u Rwanda cy’umwaka wa 2050, ubukungu buzashingira ku ikoranabuhanga. 

Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi ivuga ko kugeza ikoranabuhanga mu Mirenge Sacco yose biri muri icyo cyerekezo, kandi ngo ni umusingi igiye guheraho mu kugeza Serivisi nziza, zinoze kandi abanyamuryango ba Sacco bazajya babonera aho bari hose.

Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi itangaza ko nyuma yo kugeza ikoranabuhanga mu Mirenge Sacco yose, buri Karere kagiye guhuriza hamwe Imirenge Sacco ikarimo maze hakorwe Sacco y’Akarere ku buryo umwaka utaha wa 2025 uzarangira Sacco z‘Uturere twose zikora, nyuma hazakorwe Banki y’Amakoperative ku rwego rw’Igihugu. 

Igerageza ryabyo naryo Minecofin ivuga ko ryatangiye, ubu ngo ririmo gukorerwa mu Mujyi wa Kigali no mu Mirenge 15 igize Akarere ka Musanze.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *