Rwanda: Iminsi 90 isize abarenga 70 bafatiwe mu bikorwa by’ubujura bw’Amatungo

Abantu barenga 70 nibo bamaze gufatirwa mu bujura bw’amatungo magufi n’amaremare mu bice bitandukanye by’igihugu, cyane muri Muhanga, Kamonyi, Huye, Nyanza, Nyagatare na Kicukiro.

Aba bafashwe mu bugenzuzi bwakozwe mu mezi arenga 3 ashize. 

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Rutikanga Boniface avuga ko iki kibazo cy’ubujura bw’amatungo gihari kandi hari ingamba mu guhangana nacyo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *