Rwanda: Imihanda iri mu Mijyi yunganira Kigali, ikomeje gutahwa umwe ku wundi

Abatuye mu Mijyi yunganira Kigali barishimira ko ibikorwaremezo bishya birimo Imihanda yahubatswe yagize uruhare rufatika mu guhindura isura n’iterambere ryabo.

Umuhanda mushya Rugerero – Buhuru w’ibirometero 10 uri mu mihanda mishya yubatswe mu Karere ka Rubavu ku nkunga ya Banki y’Isi.

Abatuye n’abatwara abantu n’ibintu bavuga  ko uretse kuba warahinduye isura y’umujyi wanazanye impinduka mu iterambere ry’agace.

Kuri uyu wa Kane, ni bwo hatashywe ku mugaragaro ibikorwa by’icyiciro cya 3 cy’imishinga Banki y’Isi yateyemo inkunga Guverinoma y u Rwanda mu guteza imbere imijyi yunganira Kigali.

Mu mezi 20 mu Mijyi yunganira Kigali hubatswe imihanda ya kaburimbo ingana n’ibirometero 42, ikaba yaratwaye asaga miliyari 43 Frw.

Dr. Jimmy Gasore Minisitiri w’Ibikorwaremezo yashimye ubufatanye bw’iyi banki mu iterambere ry’imijyi ndetse ashimangira ko ubufatanye bwayo na Leta y’u Rwanda mu yindi mishinga.

Akarere ka Rubavu ni ko kubatswemo ibirometero byinshi, aho birenga 11, byatwaye asaga miliyari 11. (RBA)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *