Rwanda: Ikoranabuhanga rigiye kwifashishwa mu gusura Ingoro Ndangamurage

Mu rwego rwo korohereza abasura Ingoro Ndangamurage z’u Rwanda, Inteko y’Umuco yashyizeho uburyo bwo korohereza abazisura kumenya ibizirimo bakoresheje Ikoranabuhanga bitabasabye kujya aho ziri.

Intebe y’Inteko , Ambasaderi Masozera Robert, yavuze ko ubu buryo bwashyizwe ho mu rwego rwo korohereza abaganaga izi ngoro no kubafasha gusobanukirwa amateka y’Urwanda batavuye aho bari.

Ambasaderi Masozera yagize ati:”Ni mu buryo bushya Inteko y’Umuco ifatanyije n’Ikigo cy’Ikoranabuhanga kizwi nka Google, Ishami ryacyo ryita ku Muco n’Umurage ryitwa Google Art.

Yakomeje agira ati:”Kwifashisha uburyo bw’Ikoranabuhanga mu gusura Ingoro Ndangamurage z’u Rwanda bigeze ku kigero cya 80%”.

“Umuntu ukeneye gusura Ingoro Ndangamurage ajya kuri Google Art, agahitamo Ingoro ashaka gusura, agahitamo agace gatoya. Yakenera kureba ibirenzeho, Ikoranabuhanga rikamwereka ikiguzi agomba kwishyura. Nyuma yo kwishyura, ahabwa uburenganzira bwo gusura aho ashaka”.

Yakomeje avuga ko iri Koranabuhanga rizafasha mu kunoza Ubushakashatsi ku buryo bwo gufata neza Ingoro Ndangamurage z’u Rwanda no kugeza amakuru mashya ku Bashakashatsi bashya mu bijyanye n’Umurage w’u Rwanda.

Ambasaderi Masozera yatangaje kandi ko iri Koranabuhanga rizatuma abasura izi Ngoro barushaho kwiyongera kuko bitazabasaba ikiguzi cyo gutega Indege cyangwa Imodoka ngo umuntu agere aho zubatse.

Mu Rwanda, habarurwa Ingoro Ndangamurage 8 zisurwa n’abarenga Ibihumbi 400 ku Mwaka.

Aba bakaba biganjemo Abanyarwanda ku kigero cya 70%.

Gusa izi Ngoro Ndangamurage, Umwana yishyura Amafaranga 700 y’u Rwanda, umuntu mukuru akishyura 1500 Frw, Umunyamabanga uba mu Rwanda yishyura 5000 Frw, Umunyarwanda uba mu Mahanga yishyura 6000 Frw.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *