Rwanda: Ikerekezo cy’i 2024 mu Burezi kirasiga buhagaze he?

Guverinoma y’u Rwanda ivuga ko igiye gushaka igisubizo cy’ibibazo bitandukanye harimo n’ibura ry’ibikoresho byifashishwa mu gushyira mu bikorwa amasomo y’ubumenyingiro no kongera laboratwari ku bigo byigisha siyansi hirya no hino mu gihugu.

Kongera amashuri y’imyuga n’ubumenyingiro mu gihugu, byabaye intego igihugu cyihaye mu cyerekezo cya 2024.

Kuri ubu imirenge uko ari 416 hafi ya yose yamaze kugeramo amashuri yigisha imyuga n’ubumenyi ngiro, gusa n’ubwo bimeze gutyo, abayigishamo bavuga ko ibura ry’ibikoresho ari imwe mu mbogamizi ituma badatanga ubumemyi bwifuzwa.

Ibi kandi ni na ko bimeze mu mashuri yigisha amasomo ya siyansi aho hamwe na hamwe badafite laboratwari zibafasha gushyira mu bikorwa ibyo bize.

Kimwe mu bibazo abagize Inteko Ishinga Amategeko basanze muri aya mashuri, harimo n’iki cy’ibura ry’ibikoresho, ikibazo banagejeje kuri Minisitiri w’Intebe, Dr Ngirente Edouard, babaza ingamba guverinoma ifitiye iki kibazo muri rusange.

Ubwo yagezaga ku bagize Inteko Ishinga Amategeko imitwe yombi raporo y’ibikorwa byakozwe na Guverinoma mu kuziba icyuho cy’ingaruka za Covid-19.

U Rwanda rufite intego yo kuba mu 2024 buri murenge mu gihugu uzaba urimo ishuri ry’imyuga n’ubumenyingiro, mu gihe abanyeshuri 60% bazaba biga muri ayo mashuri.

Umwaka w’amashuri wa 2022/2023 warangiye abiga mu mashuri ya tekiniki, imyuga n’ubumenyingiro bakabakaba 40% by’abiga mu mashuri yisumbuye ndetse ngo hari icyizere ko bazagenda biyongera.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *