Rwanda: Harifuzwa ko Ikiruhuko gihabwa Umugore wabyaye n’Umugabo we cyakiyongera

Hari abaturage n’abadepite bahuriza ku cyifuzo cy’uko ikiruhuko gihabwa umukozi w’umugore wabyaye cyakongerwa kikava ku byumweru 12, ndetse n’igihabwa umugabo kikava ku minsi 4 kikaba cyagera ku kwezi.

Ibi ngo ni mu rwego rwo kongera umwanya ababyeyi bamarana n’umwana hagamijwe kwita ku muryango uburere n’ uburezi bw’ umwana.

Ubusanzwe itegeko ry’ umurimo riteganya ikiruhuko cy’ ibyumweru 12 gusa ku mukozi w’ umugore wabyaye mu gihe umugabo rimuteganyiriza iminsi 4 gusa. Abaturage bagaragaza aho babona hakwiye impinduka kuri ibi biruhuko.

“Hari ibintu biba bikenewe mu rugo, umugabo akagushakira agasombe, agakoma, byaba ngombwa ukanamutekera kuko uwo mugore nta mbaraga aba yagatoye rero bamuhaye icyumweru wenda yaba abikoze akazasubira ku kazi umugore yarabonye imbaraga zo kuba utwo turimo tworoheje yatwikorera.” – Byukusenge Esperance, Umuturtage wo mu Karere ka Gasabo.

“Umugabo, iminsi 4 ni mike, yakabaye icyumweru kimwe cyangwa bibiri akazagaruka stress zarangiye ku buryo anagarutse yaza afite imbaraga umutima uri hamwe akazi akagakora akitayeho.” – Pacifique Dukuzimana, Umuturage wo mu Karere ka Nyarugenge.

Ibi kandi babihuriraho na bamwe mu badepite bagize Komisiyo y’Imibereho y’Abaturage, bahamya ko ibi byahabwa agaciro kanini mu gusuzuma umushinga w’ itegeko rihindura itegeko rigenga umurimo mu Rwanda.

DepiteManirarora Annoncee  yagize ati: “Niba bishoboka mu iteka rizashyirwaho, icyo gihe cyakongerwa, ku mugabo nawe iminsi 4 ni mike, irangira mukiri kwa muganga hanyuma ukamusigayo ugahita ugenda ku buryo usanga iriya minsi ine ntacyo ikumariye.”

Depite Frank Habineza nawe yagize ati: “Iriya minsi ine ni mike cyane, nk’umudamu wagize ingorane akabyara umwana udashyitse, ya minsi 4 umugabo niwe umwitaho ariko kwa muganga iyo bafashe icyemezo cyo gusaba umubyeyi kuguma aho kubera nyine uko babona ubuzima bwe, uwo umugabo ntabona uko akurikirana bwa buzima bw’ umubyeyi n’ umwana.”

Hon. Uwamariya Odette, Perezida wa Komisiyo y’Imibereho myiza mu mutwe w’abadepite, ashimangira ko izi ngingo zisaba ibiganiro byimbitse ariko ko byaba ibitekerezo by’ abaturage, abadepite n’abandi bizahabwa agaciro ariko hashyizwe imbere inyungu umuturage abifitemo muri rusange.

“Ibyo byose mu gusuzuma ingingo ku yindi muri uyu mushinga w’itegeko, tuzagenda byose tubisuzuma, twita ku bitekerezo haba mu nteko rusange cyangwa hano muri komisiyo aiko nyine ibyo byose birumvikana tuba dushyize imbere inyungu z’ umuturage muri rusange.”

Minisitiri w’abakozi ba leta n’umurimo Rwanyindo Kayirangwa Fanfan avuga ko ibi bitekerezo bizakomeza kuganirwaho n’ izindi nzego bireba zirimo izifite mu nshingano ubwiteganyirize n’ izindi hagamijwe ko ababyeyi bombi babona ikiruhuko cyo kubyara gihagije.

“Natwe twifuza ko ibi byahinduka ariko uyu munsi sibyo byatugenzaga gusa twumva ko uko tuzagenda turushaho gushyira imbaraga mu kwizigamira no kwiteganyiriza tuzahindura rwose iriya minsi tuyongere haba ku bagabo no kubagore.”

By’umwihariko ku bijyanye n’ikiruhuko ku mubyeyi w’umugabo wabyaye, Minisiteri y’abakozi ba leta itanga inama ko cyakongerwa vuba cyangwa bitinze byanajyanishwa n’ubukangurambaga bugamije koko gutuma umubyeyi w’ umugabo akoresha ibikwiye iki kiruhuko, aho kugikoresha nk’ikiruhuko cyo kwishimira ko yabyaye gusa ahubwo akagikoresha yita ku ruhinja na nyina.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *