Rwanda: Hari kwigwa uko Abagore batwite n’abonsa bari mu Bigo Ngororamuco bahabwa Amafunguro yihariye

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Musabyimama Jean Claude, yatangaje ko mu iteka rigenga amagororero ririmo gutegurwa hateganyijwemo amabwiriza azagenera ifunguro ryihariye abagore batwite, abonsa n’abandi bafite intege nke baba bari mu bigo bigororerwamo abantu by’igihe gito.

Yabibwiye Abadepite bagize Komisiyo y’Ubumwe bw’Abanyarwanda, Uburenganzira bwa Muntu no Kurwanya Jenoside, kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 31 Mutarama 2023, ubwo baganiraga kuri Raporo y’Ibikorwa bya Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu.

Ni raporo igaragaza ko abagore bonsa n’abatwite mu bigo bigororerwamo abantu by’igihe gito bakwiye kugira umwihatiko wo kwitabwaho kubera impamvu z’ubuzima bwabo b’ubw’abana babo.

Uyu munsi kandi Komisiyo y’Ubumwe bw’Abanyarwanda, Uburenganzira bwa Muntu no Kurwanya Jenoside mu Nteko Ishinga Amategeko, Umutwe w’Abadepite yahawe ibisobanuro ku bibazo byagaragajwe muri raporo ya Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu bifitanye isano n’imibereho y’abafite ubumuga, imicungire y’ibigo binyurwamo by’igihe gito n’ibindi

Raporo ya Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu igaragaza ko HVP Gatagara, Ishami rya Ruhango yakira abafite ubumuga bagera ku 120% by’abateganYirijwe kubayo

Igaragaza kandi ko abagore bonsa n’abatwite mu bigo bigororerwamo abantu by’igihe gito bakwiye kugira umwihariko wo kwitabwaho kubera impamvu z’ubuzima bwabo n’ubw’abana babo

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Musabyimama Jean Claude, yavuze ko Leta yatangiye gukemura ibi bibazo, aho uyu mwaka ingengo y’imari igenerwa abafite ubumuga yiyongereye

Yatanze icyizere ko MINALOC igiye gusuzuma niba HVP Gatagara, Ishami rya Ruhango ryateganyirijwe gufasha abana bafite ubumuga ariko bataha mu miryango yabo, bahabwa serivisi bagenerwa zose.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Musabyimama Jean Claude.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *