Rwanda: Guverinoma igiye gutangira kugenzura Konti z’Abanyamahanga ziri mu Bigo by’Imari bikorera imbere mu gihugu

Guverinoma y’u Rwanda yatangake ko iri mu nzira yo kugenzura amakuru ya Konti ziri muri Banki ku bw’inyungu rusange.

Guverinoma y’u Rwanda yashyikirije Inteko Ishinga Amategeko umushinga w’itegeko ryitezweho gushyira umucyo mu bijyanye no kumenya amakuru mu bijyanye n’imisoro kuri konti zirimo n’iz’abanyamahanga, ziri mu bigo by’imari bikorera imbere mu gihugu.

Ni ibikubiye mu umushinga w’Itegeko rigenga ihanahana ry’amakuru ku mpamvu z’imisoro, ryashyikirijwe Inteko Rusange y’Umutwe w’Abadepite kuri uyu wa 31 Werurwe 2023.

Iri tegeko Riha kandi ibigo by’imari inshingano zo gukorana ubushishozi bwihariye bugamije gutahura konti z’imari, kubika inyandiko zijyanye na zo no gushyikiriza Ubuyobozi bw’Imisoro amakuru yerekeye izo konti.

Mu 2017, u Rwanda rwinjiye mu Ihuriro ry’Ibihugu riharanira gukorera mu mucyo no guhanahana amakuru ku mpamvu z’imisoro. Ni mu gihe kandi rufite Ihuriro Mpuzamahanga ry’Imari rya Kigali [Kigali International Finance Center].

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr Ndagijimana Uzziel yasobanuye ko u Rwanda rurimo kwitegura gukorerwa isuzuma n’iryo huriro, ari nayo mpamvu hari amategeko yavuguruwe muri iyi minsi.

Harimo irigenga imisoro n’isoresha, irigenga ibigo by’ubucuruzi ndetse n’itegeko rigenga ubufatanye, hakaba hari hasigaye iri rijyanye no guhanahana amakuru mu bijyanye n’imisoro.

Icyiciro cya cyenda cy’ihame rusange ry’imitangire y’amakuru ryashyizweho n’Umuryango Mpuzamahanga mu bijyanye n’ubufatanye mu bukungu n’iterambere, OECD, giteganya ko igihugu kigomba gushyira mu mategeko yacyo, amategeko n’uburyo bwo mu rwego rw’ubutegetsi bigamije ishyirwa mu bikorwa n’iyubahirizwa ry’imitangire y’amakuru n’uburyo bwo kugenzura amakuru mu bushishozi.

Muri ibyo harimo amategeko agamije gukumira ibigo by’imari, abantu cyangwa abahuza mu by’ubucuruzi, kugira imikorere igamije kunyuranya n’uburyo bwo gutanga amakuru ndetse n’uburyo bwo kugenzura amakuru mu bushishozi.

Minisitiri Dr Ndagijimana yagize ati “Ikindi ni amategeko asaba ibigo by’imari bitanga amakuru kubika inyandiko zikubiyemo ingamba zafashwe n’ibimenyetso byifashishijwe mu gushyira mu bikorwa ibijyanye n’imitangire y’amakuru.’”

Muri iri tegeko, konti zitangwaho amakuru cyane cyane ni iz’abanyamahanga baba bakorera mu gihugu, bigamije kugira ngo ibindi bihugu bibe byagira amakuru ahagije mu buryo bwo gukumira ko imisoro inyerezwa.

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, yavuze ko intego nyamukuru ari ukwimakaza gukorera mu mucyo mu rwego rwo kwirinda ibyaha.

Ati ‘”N’ubundi ibigo by’imari bisanganywe inshingano zo kumenya abakiliya babyo, rero gutanga amakuru ntabwo ari umuzigo ukomeye, ariko nabo bagomba kujya muri uyu murongo w’uko ibigo by’imari byizewe bimenya abakiliya babyo, mu rwego rwo gukumira ibyaha.’”

Depite Kanyange Phoebe yavuze ko iri tegeko riziye igihe kuko hari ibigo bikorera kuri Internet birimo za Kikuu na Alibaba, usanga batazi uburyo bitanga imisoro.

Ati “Nk’izitwa za Kikuu tutazi ukuntu zisora, hari izitwa za Alibaba […] ubu rero bizatuma ibi byose nta guhisha imisoro. Ba bandi basigaye batwara ibintu kuri za moto twumva za Vuba Vuba, bariya bose […] bizatuma imisoro idahishwa rwose amakuru akagaragarira hafi.”

Ni itegeko kandi rizaba rigena uburyo bwo mu rwego rw’ubutegetsi bwo kugenzura uko ibigo by’imari bitanga amakuru byubahiriza uburyo bw’imitangire y’amakuru n’uburyo bwo kugenzura amakuru mu bushishozi ndetse no gukurikirana ikigo cy’imari gitanga amakuru niba cyamenyekanishije konti zidafite inyandiko ziziranga.

Minisitiri Dr Ndagijimana yavuze ko rizaba ritaganya uburyo bwo gutuma ibigo byagenwe n’amategeko akurikizwa mu gihugu, nk’ibigo by’imari bidatanga amakuru na konti zidatangwaho amakuru, bikomeza kuba mu rwego rwo hasi rw’ibiteye impungege z’inyerezwa ry’imisoro.

Iri tegeko rizaba riha Komiseri Mukuru cyangwa umukozi wo mu buyobozi bw’imisoro yabihereye ububasha mu nyandiko, ububasha bwo gushyira mu bikorwa ihame rusange ry’imitangire y’amakuru.

Rigena inshingano z’ibigo by’imari bitanga amakuru zirimo kumenya konti zitangwaho amakuru no gutanga raporo ku makuru yasabwe, gushyiraho uburyo bwo kugenzura amakuru mu bushishozi ndetse no kubika inyandiko.

Minisitiri Dr Ndangijimana yavuze kandi ko iri tegeko riteganya ko buri kigo cy’imari gitanga amakuru kiyabika mu gihe cy’imyaka 10.

Ingingo ya cyenda muri iri tegeko iha ubuyobozi bw’imisoro ububasha bwo kugirana amasezerano n’ubuyobozi bw’imisoro bw’ikindi gihugu cyangwa bukayagirana n’igihugu, hagamijwe guhanahana amakuru mu buryo bw’isoresha.

Ingingo ya 11 igena ko umuntu utanga amakuru atari ukuri cyangwa udatanga amakuru asabwa gushyirwa muri raporo ku makuru yasabwe, aba akoze ikosa, kandi ahanishwa ihazabu yo mu rwego rw’ubutegetsi itari munsi ya miliyoni 1 Frw ariko itari hejuru ya miliyoni 2 Frw.

Ingingo ya 12 y’iri tegeko iteganya ko umuntu utanga amakuru cyangwa agashyira hanze inyendiko yerekeranye n’amakuru yahawe n’ikigo cy’imari gitanga amakuru mu buryo bunyuranyije n’ibiteganywa n’iri tegeko, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe ariko kitarenze imyaka ibiri, ndetse akanatanga ihazabu itari munsi ya miliyoni 2 Frw ariko itarenze miliyoni 3Frw.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *