Rwanda: Gutunga Moto zikoresha Amashanyarazi mu Ntara birashoboka, bisaba iki?

Abatunze Moto zikoresha Amashanyarazi mu gutwara abantu n’ibintu, bagaragaza ko kuba mu nkengero z’Umujyi wa Kigali ndetse no mu Ntara nta buryo buhari bwabafasha mu gushyira umuriro muri izo Moto, ari imbogamizi kuko bituma badakora ingendo ndende.

Abakoresha izo moto bavuga ko hari ibyiza byinshi zifite ugereranyije n’izikoresha ibikomoka kuri petroli.

Gusa imwe mu mbogamizi bafite ikomeye n’uko kugeza ubu bakorera mu Mujyi wa Kigali gusa kuko hanze yawo ntaho babona bakura umuriro mu gihe uwo bafite waba ubashiranye.

Bamwe mu bazanye mu Rwanda moto zikoresha amashanyarazi bavuga ko bafite gahunda yo kwagura ibikorwa byabo hongerwa station zitangirwaho umuriro.

Ushinzwe ibikorwa bya spiro mu Rwanda avuga ko mu gihe cya vuba mbere y’uko uyu mwaka urangira, bafite  gahunda yo kugeza batterie mu bindi bice by’igihugu.

Kugeza ubu ikigo Ampersand gifite mu Mujyi wa Kigali moto 1000 cyagurishije zikoresha amashanyarazi, spiro ifite 175 naho ikigo Safi cyo gifite izirenga 100.

Batterie zazo ziboneka mu Mujyi wa Kigali zigenda hagati y’ibirometero 30 na 71.

Indi gahunda ihari ngo ni ukugabanya igihe kingana n’isaha n’iminota 15 bifata kugira ngo moto igiye kuri station ibone umuriro wuzuye.

Ikigo cy’igihugu gishinzwe kubungabunga ibidukikije, REMA kivuga ko u Rwanda rufite intego y’igihe kirekire yo kuba igihugu kitohereza imyuka ihumanya ikirere nk’uko bigaragara mu cyerekezo 2050.

U Rwanda kandi rufite intego y’uko kugeza mu mwaka wa 2030 ruzaba rwagabanyije ku gipimo cya 38% imyuka ihumanye yoherezwa mu kirere, ibinyabiziga bikoresha amashanyarazi ni kimwe mu bizafasha kugera kuri iyo ntego.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *