Rwanda: Guhinga Urumogi bigiye gukorwa hagamijwe gukusanya asaga Miliyoni 20$, bizakorwa bite?

Urwego rw’Iterambere, RDB, rwagaragaje ko ruteganya gushishikariza abantu gushora imari mu buhinzi bugezweho bw’urumogi aho rukeneye nibura ishoramari rya miliyari 19 z’amafaranga y’u Rwanda.

Ni ibikubiye muri raporo ya RDB igaragaza ahantu 100 hari amahirwe abantu bashobora gushoramo imari mu Rwanda harimo ubwubatsi, inganda ndetse n’ubuhinzi.

Ni raporo yamuritswe mu minsi ishize ubwo i Kigali habaga Inama ku bucuruzi n’Ishoramari yari yateguwe na RDB ku bufatanye n’inzego zitandukanye.

Hashize imyaka ibiri hasohotse Iteka rya Minisitiri ryerekeye urumogi n’ibikomoka ku rumogi. Ni iteka ryashohotse muri muri Kamena 2021.

Rigena ibigo n’ahandi hantu hakorerwa ibikorwa bijyanye no guhinga, gutunganya, gukwirakwiza no gukoresha urumogi n’ibirukomokaho; itangwa ry’uburenganzira bwo kubikora n’amabwiriza y’umutekano agomba kubahirizwa.

Imibare igaragaza ko ku rwego rw’Isi, umusaruro w’urumogi witezweho kuzamuka aho uzajya winjiza nibura miliyari ibihumbi 197,7 z’amadolari mu 2028, avuye kuri miliyari 28,3 mu 2021.

Muri raporo yayo, RDB ivuga ko

Ibi bigaragaza ko ari amahirwe akomeye u Rwanda rushobora kubyaza umusaruro.

Muri rusange hakenewe ishoramari rya miliyari 19 z’amafaranga y’u Rwanda ariko zikaba zishobora kuziyongera bitewe n’uko urumogi rukenewe ku isoko ryaba iryo mu Rwanda cyangwa iryo ku Isi muri rusange.

Urumogi rwagaragajwe ko rushobora gufasha mu ikorwa ry’miti yifashishwa kwa muganga, rugakoreshwa mu nganda, amavuta ndetse n’ibiribwa muri rusange.

RDB igaragaza ko urumogi ruri mu bihingwa byunguka cyane kubera ko nibura kuri hegitari imwe hashobora kuva umusaruro w’ibifite agaciro ka miliyoni 10 z’amadolari.

Ni amafaranga menshi ugereranyije n’ashobora kuva mu buhinzi bw’indabo kuko nibura kuri hegitari imwe, hasarurwa indabo zifite agaciro k’ibihumbi 300 by’amadolari.

Biteganyijwe ko amasoko akomeye ashobora kugemurwaho urumogi rwo mu Rwanda nko muri Leta zunze Ubumwe za Amerika, Canada no mu Burayi.

Ingamba zikarishye ku bashobora guhinga urumogi mu buryo butemewe

Muri Werurwe 2022, Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko yamaze gutegura umushinga wo guhinga urumogi kuri hegitari 134.

Biteganywa ko mu kugenzura ubuhinzi bw’urumogi, RDB izafatanya n’inzego zirimo Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubugenzuzi bw’Ubuziranenge, Ihiganwa mu bucuruzi no kurengera Umuguzi (RICA), Ikigo gishinzwe Kugenzura Ibiribwa n’Imiti (Rwanda FDA) na Polisi y’u Rwanda.

Umuyobozi Mukuru wa RDB, Clare Akamanzi, yigeze kubwira itangazamakuru ko byateganyijwe ko ibyo bigo bigomba gukurikirana ko nta rumogi rusohoka mu buryo butemewe, ngo rujye mu ngo cyangwa mu bantu batabyemerewe.

Ati

Ibyo bihingwa bizaba biri ahantu hagenwe, hari ingamba zikomeye zaba CCTV Camera, iminara yo kugenzuriramo umutekano, amatara amurika ndetse n’abashinzwe gucunga umutekano. Bizaba bifite umutekano usesuye.

Uretse mu bijyanye n’ubuvuzi n’ubushakashatsi, itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange riteganya ko umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni 20 Frw ariko atarenze miliyoni 30 Frw ku byerekeye ibiyobyabwenge bihambaye birimo Urumogi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *