Rwanda: General Kabarebe yashyizwe mu Kirihuko cy’Izabukuru


image_pdfimage_print

Perezida wa Repubulika akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda Paul Kagame, yemeje ikiruhuko cy’izabukuru cy’Abajenerali 12 barimo Gen James Kabarebe na Gen. Fred Ibingira.

Abandi Bagenerali bemerewe ikiruhuko cy’izabukuru barimo Lt Gen Charles Kayonga, Lt Gen Frank Mushyo Kamanzi, Maj Gen Martin Nzaramba, Maj Gen Eric Murokore, Maj Gen Augustin Turagara, Maj Gen Charles Karamba, Maj Gen Albert Murasira, Brig Gen Chris Murari, Brig Hen Didace Ndahiro na Brig Gen Emmanuel Ndahiro.

Perezida Kagame kandi yemeje ko ba Ofisiye Bakuru 83 bajya mu kiruhuko cy’izabukuru, ba Ofisiye bato 6 n’abofisiye babigezeho binyuze mu kongererwa amapeti(NCOs) 86.

Perezida Kagame yemeje kandi isezererwa ry’abasirikare 678 basoje amasezerano y’akazi n’abandi 160 basezerewe ku mpamvu z’uburwayi.


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *